Muraho neza Bene Data mwese dusangiye gucungurwa kubonerwa Muri Kiristo YESU .
Nshimiye Imana n’ubuyobozi bwa JCF bwongeye kumpa umwanya ngo dusangire Ijambo ry’Imana.
Umutwe w’Ijambo “INSHINGANO ZA AMBASEDERI'”
Ni cyo gituma tuba intumwa mu cyimbo cya Kiristo,ndetse bisa n’aho Imana ibingingira muri twe.Nuko rero,turabahendahenda mu cyimbo cya Kiristo kugira ngo mwiyunge n’Imana,Kuko utigeze Kumenya icyaha Imana yamuhinduye icyaha Ku bwacu,kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana.(2Abakorinto:5=20-21)
Mbere Yuko mvuga kurayo magambo tubonye haruguru reka mbanze mvuge kuri AMBASADERI Na ZImwe mu nshingano aba afite :
1.Ambassaderi aba ahagarariye Perezida cg umwami w’iguhugu cye mu kindi gihugu mbese nawe aba yubashywe Ku rwego rumwe na Perezida .
2.Ambasaderi aba afite ububasha bwose bwo gufasha abene gihugu be ndetse na bandi bifuza kujya mu gihugu cye kubona ibyangombwa byuzuye by’inzira .tutirengagije nabifuza kubona ubwene gihugu bw’igihugu akomokamo .
3.Ambasaderi ashyira ibirango by’igihugu ahagarariye kuri ambasade ndetse niwe mu rugo .urugero rwibyo birango harimo ibendera ry’igihugu cye .
4.Ambasaderi buri gihe ahora aharanira kuzamura ishema n’icyubahiro cy’igihugu cye .
5.Iyo habayeho amakimbirane ashobora no kuba yabyara intambara hagati y’igihugu cye nicyo yoherejwe gukoreramo agerageza kuyahosha byakwanga agasubira mu gihugu cye yaje aturukamo ambasade ikaba ifunze imiryango
5.Imodoka ambasaderi agendamo iba ari ndakumirwa ntawe uyihagarika nkuko ntawe ushobora guhagarika iya Perezida w’icyo gihugu akoreramo.
6.Yemerewe kubona ibyangombwa byose harimo ibimutunga,icumbi ,imodoka n’ibindi byose bigenerwa umudeporomate wo mu rwego rwe hamwe n’umuryango we
7.Ambasaderi yamamaza Kandi ahora ashishikariza abantu ibyiza byo mu gihugu cye Ntabwo yamamaza ibyo mu gihugu abamo nka ambasaderi
Ngerageje gusobanura muri makeya inshingano za ambasaderi w’igihugu mu kindi gihugu .
Reka rero ngaruke kuri ambasaderi w’ijuru hano Ku isi .
Ambasaderi w’ijuru hano Ku isi ni Muntu ki?
Ni umuntu wese wakiriye cg wizeye YESU Kiristo nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwe.(Abaroma:10=9-10)
Inshingano nyamukuru ambasaderi w,ijuru afite hano Ku isi ni ukubwiriza,kwigisha no gutoza abantu kuba abagishwa ba Kiristo cg kuba mu bwami bw’Imana(Matayo:28=19-20)
Izindi nshingano afite harimo kwirukana abadayimoni,gukiza indwara kuzura abapfuye(Matayo:10=8)
Ahora yamamaza ashishikajwe no kwamamaza ibyiza byo mu bwami bw’Imana apana ibyiza byo mu bwami bw’isi.aha naho kwitondera Cyane Kuko muriyi minsi abavugabutumwa benshi bashishikajwe no kwamamaza iby’ubwami bw’isi batabizi Aho usanga birirwa bavuga ibyo kujya kuba iBurayi ,USA na handi mbese aribwo buhanuzi gusa Aho kubwiriza abantu kwihana ibyaha .
Ambasaderi w’ijuru nawe Imana imupangira ibimutunga,ibyo yambara ni ibindi byose umukozi wese agenerwa.(Matayo:10:9)
Ambasaderi w’ijuru ntiyemerewe gukoresha ububasha ahabwa n’Imana mu murimo wayo yaka ibiguzi(Matayo:10=8b)
Nsoza nagirango mbabwire ko twese abizera dufite ubwo butware n’inshingano zavuzwe haruguru ndetse n’izindi zaba zitavuzwe ariko zifite umumaro mu kwamamaza ubutumwa bwiza no kuzana abantu mu bwami bw’Imana.
Imana ikomeze kuduhana umugisha .ndabakunda cyane mwari kumwe na mwene So Ev.Kayiranga Deo