Nk’uko bisanzwe mu buzima bwa muntu, umuntu aravuka ,akabaho,agasoza urugendo rwe(agapfa), Umushumba wa ADEPR Akarere ka nyarugenge Rev. MASUMBUKO Josue atangaza ko Imana izana umushumba mu nshingano nayo itapfuye kumuzana ko ahubwo iba yaramuteguriye akazi akivuka.
Rv. MASUMBUKO agira ati:”Imana ntiyarema umunyabwenge yo itabugira niyo mmpamvu mu kurema umushumba iba yarabanje kubipanga ndetse ikamupangira n’akazi azakora akimara kwinjira mu murimo,zimwe mu nshingano rero umushumba yahamagariwe zirimo kubatiza,gushyingira no guherekeza umuntu arangije urugendo rwe rwa hano mu isi”.
Rev. MASUMBUKO avuga kandi ko abantu bakwiriye kujya birinda kuvanga iby’Imana kuko niba Imana igira gahunda n’abayikorera bakwiriye kubaho bagira gahunda, aho kugira ngo abakozi cyangwa abashumba bajye bagonganira mu murimo n’ubwo hari imirimo imwe n’imwe bashobora guhuriraho nko gusengera abantu, ivugabutumwa n’indi,……..
Umushumba wa ADEPR Akarere ka nyarugenge Rev. MASUMBUKO Josue
Kugeza ubu mu Rwanda abemera Imana n’ubwo badahuza imyemerere ariko hari bimwe bahuriraho nko kubatizwa,gushyingirwa no guherekezwa umuntuapfuye, ibi akaba ari nabyo benshi bakunze kwifashishamo cyangwa guhamagara abashumba n’abandi bakozi b’Imana ngo babibafashemo nk’ikimenyetso cy’uko ari bo babisigiwe cyangwa babiherewe ububasha.
Muri make inshingano z’umushumba ni izi nk’uko tubikesha Rev. Past. Masumbuko Josue:
- Gusengera abana
- Kubatiza
- Gushyingira
- Gusengera abakiristo bihana
- Gusengera abakozi bashya bashyirwa mu mirimo y’ivugabutumwa
- Guherekeza umuntu wapfuye
Naho abavugabutumwa bo bahamagariwe kwamamaza ubutumwa bwiza mu mahanga yose, bigisha ndetse bahamagarira abantu kureka ibyaha no kuva mu ngeso mbi.
Ibi Rev.Masumbuko Josue akaba abitangaza nyuma y’uko usanga abantu basigaye barahinduye ivugabutumwa Bisiness aho usanga yaba umushumba yaba umuvugabutumwa buri wese iyo yiyambajwe n’umukristo nko agire zimwe mu nshingano amufasha usanga bisaba ko umuntu abanza kwishyurwa mu gihe nyamara umuntu wese wahamagariwe gukorera Imana yagombye kumenya, gutungana no kubaha inshingano ze atavanga cyangwa agire aho agongana na mugenzi we.