Abantu bakora isiganwa ntibiruka mu mihanda myiza gusa. Mu nzira banyura mu gihe cy’isiganwa hari aho usanga bahura n’ibibazo byinshi birimo nko guta umuhanda bakayoba, cyangwa imikuku iba ishobora gutuma basitara ntibababashe gukomeza urugendo neza nk’uko baba babyifuzaga. N’ubuzima rero, ni nk’inzira yuzuyemo ibibazo, amakuba, n’ibindi biba bishobora kubuza umuntu gukomeza urugendo rugana aheza yifuza kugera.
Inkuta 3 ushobora guhura nazo mu rugendo rw’ubuzima:
- Kutababarira:
“Ariko nimutababarira abandi, So wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu.” Mariko 11:26
Umuntu naguhemukira ujye umureka maze usenge: “Data, ndamubabariye nk’uko nanjye wambabariye”. Iyo ushatse kwihorera, uba wiyibagije nkana ubuntu Imana yakugiriye. Wishaka kwiha gukora imirimo yagakozwe n’Imana kuko ari yo yonyine yo gucira umuntu urubanza rukwiye kandi ruboneye. Nuhura n’ibihe nk’ibyo byo gusuzugurwa, gutukwa, cyangwa n’ubundi buhemu ubwo ari bwo bwose, jya wituriza maze ubyereke Imana kuko ari yo izi icyo gukora gikwiye.
- Inshuti mbi:
Pawulo yaravuze ngo: “Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza.” 1 Abakolinto 15:33. Mu muhanda w’ubuzima bwanyu, mugomba guhitamo inshuti nziza zizabaherekeza mu rugendo rwanyu murimo rw’ubuzima. Mu guhitamo inshuti, mujye mureba abafite indangagaciro nyazo zikwiye umukristo. Mutekereze byimbitse ku mpamvu yateye Imana kubarema maze bibongerere inkomezi mu mitima yanyu.
- Umutima udafata icyemezo:
Intumwa Pawulo yanditse ivuga ngo: “Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere. Ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru.” Umutima ubasha gufata icyemezo gikwiye, ugira inyungu ikomeye yo kugendererwa na Mwuka Wera. Haranira gufata ibyemezo byiza kandi bikwiye.
Ubuzima bwanyu ntimuburangirize mu kwishakira inyungu zanyu bwite gusa. Mwibande ku byabafasha kugera aho musiganirwa mu gihugu cyo mu ijuru.