Umukirisitu wese agomba kugira uko yitwara bimutandukanya n’abandi kandi bikamukomeza kugira ngo asunike iminsi kandi binamufashe kubana neza n’abandi haba mu itorero no hanze yaryo, niyo mpamvu rero asabwa kugira indangagaciro agenderaho: Ev MBONABUCYA Augustin
1.Ubuzima buramya Imaana:
Umukirisitu agomba kugira umwanya wo kuramya Imana, iyo uramya Imana uba uvuga icyubahiro cyayo hanyuma nayo ikaza kugutega amatwi,Ivuga iti:”Reka nge kumva ibyo umwana wange arimo kumvugaho maze yasanga uri kuyiramya ikagutega amatwi igaherako iguha imbaraga ndetse ikakuba hafi mu rugendo rwa buri munsi.
Icyo gihe satani ntiyagushobora kuko uba ufite imbaraga nyinshi zituruka ku Mana.
2.Kumva no gusoma ijambo ry’Imana:
Umukirisitu utajya afata umwanya ngo yumve ijambo ry’Imana arangira vuba kuko ijambo ry’Imana ni ibiryo, ni ubuzima ni imibereho, ni ingabo igufasha ikaba n’inkoni wicumba ku musozi w’ubuzima bwa buri munsi kuko iyo uhuye n’ikibazo ukibuka uko wagiye usoma muri Bibiriya abandi banyuze mu kibazo nk’icyawe nuko babyitwayemo bigufasha kunesha.
3.Gusenga:
Umukirisitu agomba gufata umwanya wo gusenga kuko hari ibigeragezo bitaneshwa kubera ko umuntu yasenze cyangwa yabwirije ijambo ry’Imana ahubwo bikaneshwa no kwiyiriza ubusa no kujya ahantu hiherereye ugasenga Imana ukayitakambira nayo ikaguha imbaraga.
4.Kubatizwa:
Umukirisitu agomba kuba yarabatijwe mu mazi menshi hanyuma agatera ikirenge mu cya Yesu Kirisitu.
Si ibyo gusa kandi umukirirsitu wabatijwe agomba no kwigisha abandi kugira ngo nabo babatizwe mu mazi menshi. Mujye mwibuka ijambo Yesu yavuze agira ati:”Mugende mwigishe abo mu mahanga yose kugeza ku mpera z’isi abazemera muzababatize”.
5.Igaburo ryera:
Igaburo ryera rishushanya umubiri n’amaraso ya Yesu Kirisitu. Niyo mpamvu umukirisitu aba akwiriye kujya ku igaburo ryera akifatanya na Kirisitu akanibuka urupfu yadupfiriye ku musaraba. Umuntu utajya ku igaburo ryera uwo ushatse wamufata nk’umupagani.
Twebwe ndibuka kera twajyaga tujya no kurivumba tukamanuka twasanga ku rusengero iwacu ryashize cyangwa habayeho impamvu ituma tutajyayo tugahitamo kujya ku rundi rusengero tukarivumba.
6.Urukundo:
Umukirisitu akwiriye kugira urukundo. Nta mukirisitu ukwiriye kugambanirana kirazira.
Nta mukirisitu ukwiriye kurogana kirazira, nta mukirisitu ukwiriye gutukana reka reka ibyo ni ikizira ku muntu wamenye Imaana. Nta mukirisitu ukwiriye kugira urugomo ngo agambanirane cyangwa agendere muri gahunda zo gusebanya no gusenya bagenzi be.
Umukirisitu ni umuntu witwararika buri kintu cyose gishobora kumuteranya n’abandi cyangwa kikamutandukanya n’Imana ye niyo mpamvu buri kimwe cyose akoze agomba kuba yabanje kugitekerezaho akareba niba nta ngaruka cyamukururira haba kuri we, kuri bagenzi be cyangwa ku Mana ye.
Ubundi umukirisitu yirinda kuvuga ibibonetse byose no kugendana n’ababonetse bose kuko umunyarwanda yaravuze ngo nyereka inshuti zawe ndakubwira uwo uri webishatse kuvuga ko ushobora kugendana n’abantu warusanzwe uri mwiza ariko bakaguhindura ukaba mubi. Ntabwo wigeze wumva se bavuga ko ihene mbi ntawe uyizirikaho inziza? Nawe niwirinda abagushuka ntaho uzahurira n’ibishuko ahubwo ugendane n’abeza kugira ngo nawe uhame uri mwiza.