Igice 1 cy’Ibyahishuwe tugeze ku cya 3. Ntabwo turibugaruke ku mpaka z’abanyabwenge bibaza uwacyanditse ariko umubare munini wemezako ari Yohana intumwa wacyanditse.
Iki gitabo kiri mu bwoko bw’ibitabo byitwa apokaributo (guhishurirwa). Ibi bitabo birangwa n’ibintu bitatu:
1.Icya mbere kiba muri apokaributike , Ni ibitabo byavugaga ku minsi ya nyuma
2.Icya kabiri kiba muri apokaributike, Iteka ryose za apokaributike ziba zerekana intambara hagati y’ikibi n’ikiza, hagati y’Imana na satani, hagati y’abakirisito n’abapagani.
Iyo ntambara hagati y’ikibi n’ikiza wasangaga inarema ibyiciro by’abantu: Ugasanga harimo umugeni wa krisito, ugasanga harimo na babuloni ya maraya, harimo umugeni wa krisito wambaye ibyera na babuloni yambaye imyenda itukura bishushanya amaraso y’abera yamenye.
- Icya gatatu kiba muri apokaributike bakoresha imvugo zishushanya ku buryo nk’umwami bamuhindura inyamanswa bakamuha amakamba. Wabona inyamanswa ukamenya ngo n’ingabo cyangwa se ni ubutegetsi runaka. Hano tuzabonamo inyamanswa iva mu nyanja, uzabonamo iva mu butaka, tubonemo inyamaswa ifite amahembe abiri nkay’umwana w’intama ariko yabumbura umunwa ikavuga nk’ikiyoka.
Tuziga kino gitabo mu masomo 8
- Isomo rya 1 tuzareba Yohana abona Yesu wazutse hanyuma agahabwa n’ubutumwa bwo guha amatorero 7. Biri mu gice 1 kugeza 3.
- Isomo rya 2 tuzabona yohana yerekwa mu ijuru. Biri mu gice 4 ni 5 .
- Isomo rya 3 tuzareba ibimenyetso 7 bivuga ngo umwana w’intama amena ibimenyetso 7 haza ikimenyetso 1,2,ni 3.
- Isomo rya 4 tuzareba impanda 7 nazo ziba mu gice 8 kugeza 11
- Isomo rya 5 rizaba intambara mu isi n’inkomoko yayo kuva mu gice 12 kugeza 14 , hanyuma tuzareba inzabya 7 mu igice 15 ni 16. Hanyuma tuzareba kugwa kwa baburoni mu igice 17 kugeza 19 no kuza ku bwami bw’Imana.
Yohana yabonye Yesu wazutse hanyuma agahabwa ubutumwa bw’amatorero7.
Ese buri torero riragawa iki? Rirashimwa iki? rirasezeranwa iki?
Hari itorero ryo muri Efeso, Simuruna, Perugamo, Tuwatira, Sarudi, Filadelifiya, na Lawodokiya. Soma Ibyahishuwe : Igice 1 kugeza 3
Yohana abona Yesu wazutse, iyo witegereje ukuntu Yohana avuga Yesu, Yesu yabonye ntabwo ari wawundi yariyararyamye ku gituza kuko murabizi Yohana uyu nguyu yari inshuti ya yesu cyane, yaramuteteshaga cyane.
Yohana yegeze aryama ku gituza cya Yesu, ba petero baramubwira ngo wowe umwegereye mutubarize ugiye kumugambanira ari nde? Yesu, Yohana yabonye ku kirwa cya Patimo ni uwundi Yesu. Yamukubise amoso abona umusatsi si umwe yaramenyereye, ibirenge si bimwe yaramenyere, akanwa ke karavamo inkota icyaye impande zombi, mu maso he hameze nk’izuba rirashe, amaso acanye nka y’intare yikubita hasi amera nk’upfuye, undi arambura ukuboko amukoraho aramubwira ngo humura kandi witinya.
Ni iki cyatumye Yesu yigaragaza gutyo? Icya mbere iyo tugeze mu bibazo bikomeye cyane, biturenze ntabwo dukeneye kubona Yesu wawundi woroheje, tuba dukeneye kubona Yesu ukomeye, ufite imbaraga , uvuga ijambo ricyaye, usa n’izuba , ufite icyubahiro ufite ubutware. Kumenyako uwo nguwo umeze atyo, adukunda. Hari ikintu Yohana yanditse kiza cyane nkunda:
Ibyahishuwe 1:3-6 “Jyewe Yohana, ndabandikiye mwebwe abo mu matorero arindwi yo muri Asiya. Ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, biva no ku Myuka irindwi iri imbere y’intebe yayo no kuri Yesu Kristo, ari we mugabo wo guhamya ukiranuka n’imfura yo kuzuka, utwara Abami bo mu isi, udukunda kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye, akaduhindura Abami n’abatambyi b’Imana ye ari yo na Se, icyubahiro n’ubutware bibe ibye iteka ryose, Amen.”
Akomatanya ubwo butware bwa Yesu ariko akabikomatanya n’agakiza kacu, n’urukundo adukunda. Iyo ugeze mu bibazo icyo ukeneye kumenya ni uko Imana ikomeye iri mu ruhande rwawe.
Yesu atwiyereka bitewe n’aho turi , iyo ukeneye guhumurizwa akuzaho akwerekako afite ubutware ariko akanakwibutsako agukunda, akubwirango witinya nanjye nigeze kunyura muri ibi ngibi.
Icya kabiri, kumenyako Yesu aza vuba kandi ko naza azashyira iherezo kuri ibi ngibi biturushya ku makuba yacu, ndetse na bariya baturenganya akabacira urubanza, n’ibyo byose bitubabaza akabikuraho tukimana nawe.
Ni cyo kintu cyonyine gishobora gukomeza umuntu cyane cyane iyo ageze mu gihe cyo gutotezwa. Uzarebe ba Pawulo bakunda kwandika bakavugango “ Narwanye intambara nziza, ubu aho ngeze meze nk’ibisukwa ku gicaniro, narinze ibyo kwizera ariko ubu ngubu ni napfa mbikiwe ikamba ry’ubugingo, iryo umucamanza utabera azampa ariko si njyewe njyenyine n’abandi bose bakunze kuzagaruka kwe.”
Akenshi iyo abakirisito bageze mu bihe bibi, bibukako iwacu ari mu ijuru, Niyo mpamvu Yohani yanditse mu Ibyahishuwe 1:7-8 “Dore arazana n’ibicu kandi amaso yose azamureba, ndetse n’abamucumise na bo bazamureba, kandi amoko yose yo mu isi azamuborogera. Na none, Amen. “Ndi Alufa na Omega, Itangiriro n’iherezo”, ni ko Umwami Imana ivuga, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, ari yo ishobora byose.”
Muri iki gihe ikijya gisubizamo abakirisito intege bageze mu ntambara ni ukumenyako Imana iri ku ngoma. Iyo ugeze mu kaga icya mbere gishobora kukunezeza ni ukumenyako Imana ariyo ifite itangiriro ryawe, ikagira n’iherezo, kuko kenshi kumenya ngo Imana yatangiye ibi ngibi, niyo izanabisoza, niyo mpamvu Yohana abigarukaho ngo “ Ndi alufa na omega itangiriro n’iherezo” muzabibona muri iki gitabo cy’ibyahishuwe ni amagambo agaruka kenshi “ Ndi alufa na omega, itangiriro n’iherezo ni njyewe ukinga, ntihagire ukingura, Imana ishobora byose ” Muri make icyo Yesu yabanje gukorera Yohana ni ukumwibutsa yuko atarimo gukorera Imana itumva, atarimo gukorera Imana idashoboye.
Niyo mpamvu nitugera no kubimenyetso, umena ibimenyetso ni umwana w’intama w’Imana, ni ufite ibitabo mu maboko niwe usobanura byose.
Ibyahishuwe 1:9 “Jyewe Yohana, mwene So musangiye amakuba n’ubwami no kwihangana biri muri Yesu, nari ku kirwa cyitwa Patimo bampōra ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu.”
Tekereza umuntu afungiwe ku kirwa cya Patimo, ntawumusura kuko iyo wafungirwaga ku kirwa cya patimo ntiwasurwaga. Ikintu gishishimishije hahandi aho umwana arira nyina ntiyumve, hahandi aho nta muntu ugusura, Yesu yaje kumusura.
Aravugango Ku munsi w’umwami wacu narindi mu mwuka numva ijwi rinturutse inyuma mpindukiye numva ni Yesu, arambwirango Yohana witinya, narinarapfuye none ndi muzima kandi ibigutera ubwoba byose ninjye ufite imfunguzo z’urupfu n’ikuzimu.
Ndagirango nugera ahantu abantu batazi aho uherereye, uzibukeko Yesu azi aho uri.
Umwigisha: Rev Pastor Antoine RUTAYISIRE
Yanditswe na : Ismael KAYISHEMA