Reka dusome : 1Abakorinto 12,4-11
Nyuma y’umubatizo wo mu Mwuka Wera hakurikiraho guhabwa impano z’Umwuka Wera. Imana ni umukoresha wacu, twe tukaba abakozi. Kandi kugira ngo abakozi bakore bakeneye ibikoresho byo gukoresha umurimo.
Ni inshingano z’umukoresha guha abakozi be ibikoresho by’umurimo. Bityo rero Imana itanga impano ku bakozi bayo nk’ibikoresho byo gukoresha mu murimo. Kandi umukoresha aguha igikoresho kijyanye n’umurimo agutumye gukora.
Iyo umuhinzi agiye guhinga ahabwa isuka ariko ntiwamuha ikaramu, ahubwo ikaramu ihabwa ugiye ku ishuli kuko na we ntiyahabwa inkono kuko yo ihabwa ugiye guteka. Bityo bityo. Ni yo mpamvu ijambo rivuga ngo igabira umuntu wese uko ishaka.
Ushobora kwifuza impano yubuhanuzi nyamara atari byo Imana yagutumye. Icyo gihe uzabisengera unabitegereze ubibure. Icyakora wenda kubera irari ryabyo no kubyifuza uzajya ubirota rimwe na rimwe.
Imana rero itanga impano ku bantu bitewe n’umurimo ishaka ko umuntu ayikorera. Hari abifuza kuba nka runaka cyangwa gukora nka runaka ariko ibyo si byo, ntiwaba undi kandi undi na we ntitaba wowe
Buri wese afite mission itandukanye n’iyundi mu mihamagaro itandukanye.Ijambo riravuga ngo:”Nuko iha bamwe kuba Intumwa Intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha (Efeso 4,11).
Ahandi hakavuga ngo “Mbese bose ni intumwa?bose ni abahanuzi? Bose ni abigisha? Bose bakora ibitangaza? Bose bafite impano zo gukiza indwara? Bose bavuga izindi ndimi? Bose basobanura indimi? (1Abakorinto 12,29-30).
Kuri ibyo bibazo igisubizo ni oya. Imana itanga impano ifite intego yuko uyihawe azayikoresha umurimo ishaka ko ukora. Ntipfa kuguha gusa.
Byukuri impano ni nyinshi ariko reka mu kuzisobanura twibande kuzo Pawulo yavuze mu 1 Abakorinto 12.
Zose hamwe yavuze ni 9 twagabanya mu bice 3:
-INYEJWI: ni impano zikora humvikana ijwi. Izo ni Kuvuga indimi nshya, Gusobanura indimi no guhanura.
1.IMPANO YO KUVUGA INDIMI NSHYA:
umuntu ahabwa kuvuga indimi atazi atigeze yiga. Benshi batekereza ko umuntu azivugisha apapira cyangwa yakagombye kubyigirisha kugira ngo yemeze abantu. Ariko ni impano iva mu ijuru (Ibyak 2:2-4) kandi uzivuga yaba yahawe kuzumva cyangwa ntazumve aba avuga ururimi rufite icyo rusobanura kuburyo hari ushobora kuba yarwumva akarumenya akumva ubutumwa bwe. Abahuruye i Yerusalemu ku munsi wa Pentecote bagiye bumva ab’i Galilaya bavuga indimi ziwabo kavukire ndetse bakiira ubutumwa bwabo kuko basobanuye ko bumvaga bavuga ibitangaza by’Imana mu ndimi z’iwabo kavukire(Ibyak 2,11).
Mu 1Abakorinto 13,1 Pawulo yerekana ko umuntu ashobora kuvuga indimi z’abantu n’iz’abamalayika.
2.IMPANO YO GUSOBANURA INDIMI:
Mu gihe abantu bamwe bahawe kuvuga mu ndimi nshya, hari abandi bahawe kumva ibivugwa muri izo ndimi kuburyo mu gihe abandi batamenye ibyavuzwe mu ndimi bo baba babyumvise ndetse bakaba babimenyesha abandi cyangwa ntibabibamenyeshe bitewe nuko bayobowe n’Umwuka.
3.IMPANO YO GUHANURA : ihabwa abantu bitwa abahanuzi kugira ngo babashe kubwira abantu ubushake bw’Imana. Ni impano yungura itorero Imana ikoresha mu guhugura, gutanga amakuru no guhumuriza.
IGICE II: IMPANO ZO GUHISHURIRWA: ni impano zishingiye kuguhishurirwa ibihishwe. Izo mpano ni Ijambo ry’ubwenge, Ijambo ryo kumenya no Kurobanura imyuka.
4.IJAMBO RY’UBWENGE :
Si ubwenge busanzwe ahubwo ihabwa abakozi b’Imana ngo ibafashe gukemura ibibazo byo mu murimo ari ntawe bahutaje cyangwa bakomerekeje.Uyifite amenya gutambuta ubutumwa yahishuriwe mu buryo bwiza ku buryo buri bwubake. Kenshi abahanuzi badafite impano zubwenge basenya ingo, bagatandukanya abantu cyangwa bakabateranya ariko ufite iyo mpano ahubwo ihuza abantu kandi hagakemuka ibibazo aho kubiteza.
5.IJAMBO RYO KUMENYA:
Si ubumenyi busanzwe ahubwo ni impano ihesha kumenya no gushyira mu mucyo ibihishwe no gusobanura amabanga y’Imana.
6.KUROBANURA IMYUKA:
ni impano isa n’iy’ubuhanuzi ariko yabereyeho kubera intambara yo mu mwuka. Satani n’abakozi be bariyoberanya ndetse bakigana ibikorwa by’Imana nko guhanura, ibitangaza…. Ufite iyi mpano abasha kumenya umwuka ukora cyangwa ukoresha umuntu aho uturuka. Amenya ibituruka ku Mana akanamenya n’ibiva kuri Satani. Muri iki gihe iyi mpano irakenewe cyane kuko kwiyoberanya kwabaye kwinshi. Abakozi ba Satani bigaruriye imitima ya benshi bababeshyeshya ibitangaza n’ubuhanuzi bitava ku Mana. Hari n’igihe baza mu nsengero ugasanga bifatiye abantu Abadafite iyi mpano barayobywa cyane kuko bashiturwa nibyo bumva cyangwa bareba.
IGICE CYA III: INYEMBARAGA : ni impano zikoreshwa ibintu by’imbaraga z’ibitangaza. Izo ni impano yo Kwizera, Gukora ibitangaza no Gukiza indwara. Izi mpano zose zijya gusa.
7.IMPANO YO KWIZERA : ubusanzwe habaho kwizera gusanzwe (urugero ujya guhinga wizeye ko uzasarura mu mezi runaka), hakaba kwizera guhesha agakiza niko kwizera Kristo wabambwe agapfa akazuka akazagaruka kujyana itorero rye,hakaba nukundi kwizera kuvugwa hano ariko kwizera gukora ibitangaza. Uyifite ahabwa gukora imirimo y’ubushobozi irenze imyumvire y’abantu(urugero Petero yahagurukije uwari uremaye (Ibyak 3,1-10),yazuye Tabita (Ibyak 9,36-42).
8.GUKORA IBITANGAZA: uyifite akora ibintu bidasanzwe mu nararibonye y’abantu. Urugero inkoni ya Mose guhinduka inzoka(Kuva 4,1-5 )
9.GUKIZA INDWARA : kimwe no kwizera no gukora ibitangaza,iyi mpano ihesha uyifite gukiza indwara mu buryo burenze imyumvire ya kimuntu nta miti nta nshinge kandi umuntu agakira rwose.
Uretse izi mpano 9 twasomye, hari n’izindi wasoma mu 1Abakorinto 12,28, Abaroma 12,6-8 n’ahandi. Hari impano zanditswe ariko hari n’izitanditswe. Hari izizwi hari n’izitazwi kuko nkuko utarondora imirimo y’Imana yose ni nako utarondora imirimo y’Umwuka Wera, bityo rero ntiwanamenya impano zose z’Umwuka.
Umukristo wicisha bugufi ajya ahabwa kuri ubwo butunzi bw’Imana gusa agahabwa bitewe n’icyo Imana ishaka kumukoresha. Bibiliya yavuze ngo “……agabira umuntu wese uko ashaka ” 1Abakorinto 12,11.