Abaroma 12: 6; Nuko kuko dufite impano zitandukanye nk’uko ubuntu twahawe buri, niba twarahawe ubuhanuzi duhanure uko kwizera kwacu kungana,
Yeremiya 1: 4-5
Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti “Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka , ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga .
Muribuka ko turimo tuganira ku impano zikomoka mu butatu bwera , uyu munsi nifuje kubaganiriza ku impano zikomoka kuri Data wa twese . Izi mpano zitwa karemano .
Iyo usesenguye neza iri jambo impano usanga risobanura ubushobozi ( abilities ) ku buryo hari Bibiliya zimwe zitari mu Kinyarwanya zihita zikoresha iri jambo ko Imana yaduhaye ubushobozi butandukanye .
Mu ncamake rero iri jambo impano risobanura ubushobozi twahawe .
Impano zikomoka kuri Data ni ubushobozi duhabwa n’Imana bukaba ari karemano . Ubu bushobozi bushobora kuba ubushobozi busanzwe cyangwa ubushobozi budasanzwe ( ndengakamere ). Ubu bushobozi si ubushobozi butangwa na Satani ahubwo ni ubushobozi butangwa n’Imana .
Izi mpano rero ni impano Imana iremana umuntu zikaba zakora kandi adakijijwe cyangwa atarihannye ngo yakire Yesu .
Icyo iyi nyigisho itumariye ni ukugira ngo tushobore gutandukanya impano n’agakiza . Umuntu ashobora kukubwira ibintu byakubayeho atakuzi n’ibizakubaho kandi adakijijwe .
Gukora ibintu ndengakamere ntabwo bisobanuye ko uwabikoze akijijwe .
Hari igihe tujya tugirira umuntu icyizere tukamugira intungane ngo ni uko yakoreshejwe ibintu by’indengakamere , ibi sibyo .
Iyo usomye Kuva 2: 11– 17 , ubona ko Mose yari afite impano yo kuyobora no kwanga akarengane kandi ntabwo Imana yari yaramuhamagaye ; gusa ikibazo ni uko yakoresheje impano ye nabi bikamuviramo no guhunga kubera ko impano ye itakoshejwe iri munsi y’ubuyobozi bw’Imana . Niyo mpamvu ubushobozi bwose twahawe bugomba kuba munsi y’ubutware bw’Imana kugira ngo bugire umumaro . Iyo bitagenze gutya ubushobozi dufite burasenya aho kubaka kandi bikazatugira ho ingaruka zitari nziza .
Iyo usomye Kuva 18: 13-27 , usanga Yetiro sebukwe wa Mose umutambyi w’ibigirwamana utari umu Isiraheri Imana yari yaramuremanye impano y’ubwenge n’ubujyenama bidasanzwe kubera ko yagiriye inama Mose mu bijyanye n’umurimo yakoraga wo kuyobora ubwoko bw’Imana kugeza ubwo Imana yashimye izi nama ibwira Mose kuzishyira mu bikorwa kandi yazigiriwe n’Umuntu utazi Imana rurema.
Iyo usomye mu gitabo cyo Kubara 22 -24 uhasanga inkuru y’Umuntu witwa Balamu na Balaki. Izina Balamu rigaruka inshuro 50 .
Baraki yahamagaye Balamu ngo ajye kumuvumira Abisiraheri . Uyu Balamu yari umuhanuzi kandi atari umu Isiraheri kandi ibyo yahanuraga byarabaga . Iyo usomye usanga agaragara nk’umunyedini wari uzi Imana ariko adakijijwe kubera ko yari azi ibyo Imana ikunda n’ibyo yanga ariko akora ikintu kibi cyo kugira inama mbi Balaki yo gushyira ikigusha imbere y’ubwoko bw’Imana . Kubara 31.8, 16.
Nti bizagutangaze kubona abantu bahanura cyangwa bafite izindi mpano ariko bakabifatanya n’ubugambanyi , n’ubujura n’ubwicanyi n’ibindi .
Wikwizera umuntu kubera impano afite , mwizere kubera ko yera imbuto z’Umwuka Wera . Kubera ko yumvira Imana .
Wibuke ko Yesu yavuze ko benshi bazamubaza ku munsi w’imperuka ngo twahanuraga mu izina ryawe , tukirukana abadayimoni mu izina ryawe na we ngo azababwira ngo sinigeze mbamenya mwa nkozi z’ibibi mwe.
Twihatire kwera imbuto z’Umwuka Wera kuruta kwifuza impano .
Nkuko twabosonye mu gice cya mbere cya Yeremiya , Imana yamugize umuhanuzi itari yamushyira mu nda ya nyina kandi imushyizemo irabimuremana .
Birashoboka ko umuntu yabiremanwa !
Luka 1: 11-15 ; 41-44 , Imana yavuze ko Yohana umubatiza azuzuzwa Umwuka Wera akiva mu nda ya nyina , ni ibintu byabaye akiri mu nda kandi tuzi ko umwana aba atari yamenya ubwenge bwo guhitamo .
Tugana ku musozo nakubwira ko izi mpano karemano zitangwa na Data ko udashobora kuzirondora ngo uzazirangije kuko zikubiyemo ubushobozi bwose Imana yaremanye abantu bwo gukora ibintu runaka .
Ikindi nakubwira ni uko izi mpano udashobora kuzigirira icyizere mu gihe zirimo zikorera mu muntu udakijijwe kuko na Satani ashobora kuzikoresha ndetse n’irari ry’umuntu ribi rishobora kuzikoresha nabi .
Ikindi kugira ngo izi mpano zikore neza , umuntu uzifite agomba gukizwa akakira Yesu Kristo noneho zikagendera kandi zigakoreshwa ziri munsi y’ubushobozi bwa Kristo .
Ikindi ni uko izi mpano zishobora gukora zidakoreshejwe na Satani , Imana cyangwa umuntu ku giti cye ahubwo zigakora kubera ko Imana yaziremye mu muntu .
Dusenge kugira ngo ubushobozi bwose dufite cyangwa impano bikorere munsi y’ubutware bwa Kristo cyangwa bw’Umwuka Wera nibwo ubwami bwa Kristo buzarushaho kwaguka vuba .
Wari kumwe na Mwene so GATANAZI Justin