Impano/ Pastor GATANAZI

1Abakorinto 12:1
Bene Data, ibyerekeye impano z’Umwuka sinshaka ko mutabimenya.

Nkuko mubizi,  ejo twizihije umunsi mukuru wa Pentekote , umunsi Abakristo twibuka igihe Umwuka Wera yamanukiye Abagishwa ba Yesu ba mbere .

Icyahise kigaragarira cyane amaso y’abantu , ni uko Umwuka Wera yahaye Itorero ryo mu kinyejana cya mbere impano zidasanzwe.

Iyo usomye Abefeso 5, usanga Intumwa Pawulo igereranya Itorero rya Kristo n’umubiri w’Umuntu hanyuma Kristo akaba ari umutwe ndetse abagize Itorero bakagereranywa n’ingingo ziri ku mubiri , ibi bivuze ko buri muntu wese wakijijwe agomba kugira umumaro mu Itorero cyangwa agomba kugirira umumaro bagenzi be ndetse n’abandi bakamugirira umumaro .

Nta muntu ukwiriye kwirata impano yahawe cyangwa ngo ayikoreshe mu nyungu ze bwite .

Impano twahawe si igishoro cyituzanira amafaranga nk’uko benshi barimo babyibwira kandi babivuga muri iyi minsi ahubwo Imana iyiguha kugira ngo igirire umumaro Itorero kandi izayikubaza ku munsi izaza gutwara Itorero .

Ntabwo dukwiriye gukoresha impano z’Imana mu bwibone ngo twumve ko turuta abadafite izo mpano dufite kuko nabo hari izindi impano nabo bafite kandi zidufitiye umumaro .

Ntabwo ijisho, ugutwi, amaguru,  amaboko , izuru ryakwirata ku mubiri ngo ni rwo rugingo rufite umumaro ahubwo buri rugingo rukora ku bw’inyungu z’umubiri wose .

Pawulo avuga kuri ibi yaravuze ngo iyo ingingo zose ziba amaso , kumva kwari kuba he ? Kugenda kwari kuba he ? Gukoresha amaboko kwari kuba he ?…

Tugomba kumenya ko impano twahawe tugomba kuzikoresha mu nyungu z”Itorero kandi tukamenya ko izo tudafite hari n’abandi bazifite kandi izo dufite zibafitiye umumaro n’izo bafite zidufitiye umumaro.

Dukwiriye kwihana icyaha cyo kumva ko dufite umumaro kuruta abandi ! Dukwiriye kubahana no gukomezanya ndetse no guhugurana .

Ushobora kuvuga ngo wowe nta mpano ufite ,  ndagusaba kutazacikwa n’izi nyigisho tugiye kuziga icyi cyumweru cyose kuko tuzagisoza umenye impano zawe .

Nifuje gutangira ngaragaza impamvu twahawe impano ariko icyi cyumweru cyose tuzagerageza kuganira ko impano zikomoka mu butatu bwera : tuzavuga ku impano zikomoka kuri Data , Umwana ( Yesu ) n’Umwuka Wera .

Impano zikunda kuvugwa cyane ni iz’Umwuka icyenda ariko tuzavuga izikomoka mu butatu bwera ; wowe ntuzacikwe n’iyi nyigisho .

Nkuko twatangiye tubisoma ntabwo Imana ishaka ko abantu batamenya iby’impano , irashaka ko abantu babimenya gusa ni ukomeza gusoma ibice bikurikira icya 12 mu rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Abakorinto uzasanga ko impano zidafite umumaro cyane nko kwera imbuto z’Umwuka Wera .

Pawulo yavuze ko ibyo yakora byose adafite urukundo ntacyo yaba ari cyo kandi tuzi ko urukundo ari impano y’Umwuka Wera .

Impano zifite umumaro cyane ariko iyo zikoze hatitaweho kwera imbuto z’Umwuka Wera zirasenya aho kubaka .

Kugira ngo impano zigire umumaro zigomba kujyana no kwera imbuto  z’Umwuka Wera .

Impano satani ashobora kuzigana ariko ntabwo yakwigana  imbuto z’Umwuka Wera.

Nubwo rero ngiye kumara icyumweru nkwigisha ku mpano ndetse nzagerageza no gusobanura zimwe mvuga n’uko zikora ndagusaba cyane kwita ku cyintu cyo KWERA IMBUTO Z’UMWUKA WERA.

Yesu azakomeze kuduhana umugisha icyi cyumweru cyose kandi izi nyigisho azaziyobore zizahindure ubuzima bwacu turusheho gukorera Imana ku buryo inezerwa .

Dusenge !

Mwari kumwe na Mweneso GATANAZI Justin