Impano : Impano zikomoka ku Mwuka Wera

1 Abakorinto 12: 8-11

Umwe agaheshwa ijambo ry’ubwenge n’Umwuka , undi agaheshwa n’uwo mwuka ijambo ryo kumenya , undi agaheshwa n’uwo Mwuka Kwizera , undi agaheshwa n’uwo Mwuka impano yo gukiza indwara . Undi agahabwa gukora ibitangaza , undi agahabwa guhanura , undi agahabwa kurobanura imyuka , undi agahabwa kuvuga indimi nyinshi , undi agahabwa gusobanura indimi.

 

Izi mpano zigabanijemo ibyiciro bitatu bikuru

 

  1. a) Impano zo kuvuga : Indimi nyinshi , Gusobanura indimi n’ubuhanuzi.
  2. b) Impano zo guhishurirwa : Ijambo ry’ubwenge,  Ijambo ryo kumenya no kurobanura imyuka .
  3. C) Impano z’ubushobozi : Kwizera , Impano yo gukiza indwara n’iyo gukora ibitangaza .

 

Ngiye gutangira kugusobanurira buri mpano :

 

  1. a) IMPANO ZO KUVUGA

1) Kuvuga indimi nyinshi : Ni ubushobozi bw’indengakamere umuntu ahabwa n’Umwuka Wera bwo kuvuga ururimi umuntu atigeze yiga cyangwa adasanzwe azi mu buryo busanzwe . Urwo rurimi rushobora kuba rusanzwe rukoreshwa ku isi cyangwa ari urwo mu ijuru .

Ubuyobe busigaye buriho muri iyi minsi ni uko hari amadini amwe cyangwa amatorero asigaye yigisha abayoboke bayo kuvuga mu ndimi nyinshi cyangwa indimi nshya.  Iki ni icyaha gikomeye baba barimo bakora kubera ko ubu bushobozi butangwa n’Umwuka Wera mu buryo bw’indengakamere cyangwa budasanzwe ntabwo ari abantu babwiha cyangwa ngo babuhe abandi .

Akamaro ko kuvuga mu ndimi nyinshi cyangwa indimi zitamenyekana : Zubaka umuntu uzivuga; 1 Abakorinto 14:4 , kuzivuga bihesha kugira imbaraga mu bugingo nubwo kuzivuga biba birenze ubwenge bw’umuntu , kuvuga mu ndimi bikomeza umuntu.

Iyo umuntu arimo avuga mu ndimi nyinshi aba arimo kubwira Imana ntabwo ari abantu ( 1 Abakorinto 14:2 )

Ashobora kuvuga ibyo abantu barimo bumva ariko akabivuga abihawe n’Umwuka Wera mu rurimi atigeze yiga cyangwa ngo amenye .

Iyo umuntu arimo asenga avuga mu ndimi nyinshi aba arimo asengesha Umwuka we ( 1 Abakorinto 14:14 ) bivuze ko gusenga uvuga mu ndimi bishobora kwongera ubusabane n’Imana .

Inama : Birabujijwe kuvuga indimi mu iteraniro ry’abantu benshi cyangwa bake niba utari buze kuzisobanura cyangwa niba hatari umuntu uri buze kuzisobanura . ( 1 Abakorinto 14: 28 )

Iyi mpuguro nubwo njya mbona abantu benshi ntacyo ibabwiye ndetse n’abavugabutumwa bamwe ugasanga bakora aya makosa kugeza ubwo basigaye bazivugira kuri radio no kuri television ndetse no muri stade ibi ni amakosa akomeye cyane ; gusa nkuko tuba dusenga twese mu iteraniro wazisengamo ariko utarushije abandi ijwi kandi barekeraho gusenga nawe ukarekeraho kubera ko kuzura Umwuka Wera bitandukanye no kuba umusazi.  Umusazi ntabwo aba yigenga ariko wowe wuzuye Umwuka Wera ushobora kugenga impano ufite . Iyo impano iba irimo ikora ntabwo uba wataye ubwenge .

Ikibabaje ni uko abantu benshi benshi bashobora gukoresha iyi mpano mu bwibone bashaka kwemeza abantu ko bakijijwe . Icyi ni cyaha cyatuma rwose no kuvangirwa biza.

Ndakwibutsa ko iyi mpano Satani ashobora kuyigana.

Ndakwibutsa ko icyo Imana iduhera impano ari ku nyungu z’Itorero ryayo ntabwo ari ukubera inyungu z’ubwibone no gukandagira abandi no kubirataho ko hari ikintu tubarusha .

2) Gusobanura indimi : Ni ubushobozi umuntu ahabwa n’Umwuka Wera bwo gusobanura no kumva uru rimi rushya mu buryo bw’indengakamere atarigeze arwiga cyangwa arumenya mu buryo busanzwe . Iyi mpano ntigomba kwitiranywa no gusobanura cyangwa gusemura indimi zisanzwe.

Kubera ko uvuga mu ndimi  nshya aba yiyungura wenyine byatumye Imana itanga iyi mpano kugira ngo Itorero rya Kristo rirusheho kunguka .

Imana iguhe umugisha kandi ugire umwete wo gukunda Itorero rya Kristo no kurigirira umumaro .

Izindi mpano tuzazibagezaho mu minsi itaha.

Mwari muri kumwe na Mweneso GATANAZI Justin