Ntushobora kubura icyo upfa n’abo muvukana. Urabakunda kandi na bo baragukunda, ariko hari igihe mutumvikana.
Bimwe mu bibazo abantu bavukana bagirana bishobora gukemuka ari uko babiganiriyeho.
Urugero:
- Abahungu barara mu cyumba kimwe, bashobora gutongana bapfa ko umwe abangamira undi. Umuti waba uwuhe? Mujye mubiganiraho kandi buri wese yirinde kubangamira mugenzi we. Mujye mukurikiza inama iboneka muri Luka 6:31.
- Umukobwa ashobora kwitiza imyenda y’uwo bavukana. Umuti waba uwuhe? Mujye mubiganiraho kandi mushyireho imipaka buri wese atagomba kurenga. Mujye mukurikiza inama iboneka muri 2 Timoteyo 2:24.
Bibiliya igira iti “utinda kurakara aba afite ubushishozi bwinshi, ariko unanirwa kwihangana yimakaza ubupfapfa.”—Imigani 14:29
Niba udashobora kwihanganira ukudatungana kw’abo muvukana, uzabasha ute kwihanganira uwo muzashakana, umukoresha wawe, abo muzakorana cyangwa undi muntu uwo ari we wese muzagira ibyo muhuriraho?
Ukuri:
Kuganira n’abandi no gukemura ibibazo mufitanye ni byo bizagufasha kubana neza n’abandi, kandi mu muryango ni ho hantu heza wabyigira.
Bibiliya igira iti “ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose.”—Abaroma 12:18.