Ubusanzwe isezerano ry’umugore n’umugabo, ni iryo bagirana ubwabo hagati yabo; ibyo kubanza gushyingirwa mu murenge cyangwa mu butegetsi bwa leta cyangwa mu miryango mbere yo kubana nk’umugore n’umugabo, si itegeko ry’Imana. Ariko nanone muzirikane ko kwica amabwiriza y’itorero cyangwa aya leta nacyo ari icyaha (igihe ayo mabwiriza atanyuranyije n’ijambo ry’Imana.)
Kubw’ibyo rero, umugore cyangwa umugabo yitwa uwawe, iyo byemejwe n’itorero (niba ariryo bwirizwa riri mu mabwiriza y’itorero ryawe). Ubutegetsi bwo mw’isi n’imiryango nabyo bijya bikora umuhango wo gushyingira, kandi ni byiza bigira umumaro munini, ariko sibyo bifata umwanzuro wa nyuma mu gihe iryo bwiriza rihari mw’itorero ryawe, kuko Imana yahaye itorero ububasha busumba ubundi bwose bwo mw’isi: Matayo 18:18.
Ese bimaze iki gushyingirwa mw’itorero mbere yo kubana?
Buri muntu yitegereje neza, yabona kwishyingira ari isoko y’ibibi byinshi n’ingaruka mbi nyinshi mw’itorero no mu buzima busanzwe: nko kwiyongera kw’ibyaha by’ubusambanyi, gutandukana kw’abashakanye, gusuzuguzanya n’ibindi.
Gushyingirwa n’itorero ni rimwe mu mabwiriza yo mu matorero ryo gukumira ibyaha no gukemura ibibazo byinshi by’abantu. Kandi ni byiza kuko binashushanya ubukwe bw’itorero na Kristo.
Umwigisha: Munyeshyaka Jean Paul