Ibyiringiro nibyo bituma umupfakazi atiyahura, Bituma ipfubyi itiheba, bigatuma Uwanzwe n’abantu nawe atiyanga! Ibyiringiro bidutandukanye N’imbaraga ziduheza hasi, Imbaraga zibuza umuntu kureba ko hari iminsi myiza iri imbere. Ibyiringiro ntitubihabwa nuko ibintu bimeze neza, ahubwo Twiringizwa nubasha kutubwira ati haracyari ibyiringiro n’aho igiti cyatemwa kirongera kigashibuka.
Ubuzima bwawe nibushorera imizi mu Mana, Isi izatema amashami ariko imizi izakomeza kubaho kandi andi mashami azakura. Naho wakwakwa ibyo wari utunze, nabo wahawe, Iyabiguhaye cyangwa uwabaguhaye mugifitanye umubano, humura Uzongera gushibuka.
Sinzi icyo watakaje,ariko Ndahamya ko niba ushoreye Iminsi mu mana ibyiringiro byawe ntibizagukoza isoni, Niba warabaye impfubyi humura Imana niyo yaremye na wawundi wakubyaye, Niba hari icyo watakaje uzirinde gutakaza uwakiguhaye, Muri byinshi wabura Uzabure ibyo ufite ariko Uzasigarane n’uwabiguhaye.
Muri ibi bihe twibuke urupfu rwa kristo, duterwa ishema nuko yazutse, maze Satani agakorwa n’isoni. Ubuzima bwa muntu iyo habayeho gupfa no kuzuka birakurikira,iyo habayeho guhomba no kunguka birakurikira, igihe cyose ugihanze amaso uwaguhaye ibyo watakaje niwe uzagushumbusha. Wibuke Yobu nubwo yababajwe igihe cyarageze aratabarwa.
Kuko Uwiteka atazagira ubwo areka umuntu iteka. Naho yababaza umuntu ariko azamugirira ibambe, nk’uko imbabazi ze nyinshi zingana. Kuko atanezezwa no kubabaza abantu cyangwa kubatera agahinda! (Amaganya ya yeremiya 3:31-33).
Komera kandi numara gukomera ukomeze abandi.
Umwigisha: Pastor Gaudin MUTAGOMA