Yesu ashimwe abakunda Yesu mwese. Muri aya masaha y’igitondo nibukijwe Ijambo rivuga ngo “Nzi imirimo yawe” Ibyahishuwe 2:1-3.
Ibi bitumye ntekereza kandi nifuza gucukumbura ngo menye icyo Umwami Yesu anziho.
1) Nuko niba Yesu avuga ngo Nzi: mu rurimi rw’umwimerere w’Isezerano rishya “Urugiriki” bivuga “Oida” kubanza gukora iperereza ryimbitse (investigation) ugakora observation, ugafata igihe cyo gupima ugereranya n’ibindi bisa nabyo, ugafata umwanzuro wuzuye kuburyo n’undi wakubaza wamwemeza (apologia) Icyo uzi nta gukekeranya.
Muri make bivuga ngo Yesu arakuzi neza ntakwitiranya.
2) Imirimo yawe: Ijambo imirimo biva kuri ” Kopos” Bivuga guhinga n’ibigendanye nabyo. (Kurima, kwiyuha icyuya, kunanirwa…). Biva Ku nshinga yitwa Koptō: Gusunika, gukirana, biganisha ku kunanirwa kumutera amakôfe ugejeje igihe cy’ifilimbi ya nyuma.
Iyo tuvuga Kopos, bingana na Kotteiv iri muri Yer. 51:34 harimo guhondagurwa, guhinduka nk’ikibumbano kijanjaguritse.
Mu yandi magambo kuba intere. Yesu aravuga ngo nzi imirimo yawe!! Nanone iri jambo Kopos (imirimo) ni synonyme ya Panos iboneka mu byahishuwe 21:4 bivuga imibabaro, imiborogo, cyangwa gutaka ndetse no kurira, birya Yesu azavanaho (Iby. 21:6).
Nagirango nkubwire ngo Yesu arakubwira ngo Nzi imirimo yawe, nayikozeho ubushakahatsi, ntawambeshya kd nawe ubwawe nkurusha kukumenya. Ntacyo wambeshya, nzi uko urwana, nzi uko usunika, nzi icyuya ubira, nzi aho ugejeje, nzi uko uhondagurwa, kugeza aho umeze nk’ikibumbano kijanjaguritse, nzi imibabaro yawe, nzi n’imiborogo yawe, nzi gutaka kwawe, nzi no kurira kwawe.
Ariko ndakwibutsa kuko nziko ubizi ” Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo (Kopos) yawe n’urukundo werekanye ko ukunze izina ryayo n’uko wakoreye abera n’ubu ukaba ugikomeje (Heb.6:10).
Unesha azaragwa byose nanjye nzaba Imana ye nawe abe umwana wanjye (Iby.21:7).
Umwigisha: Dr. Fidele Masengo,
Umushumba Mukuru wa Foursquare Church
Top of Form