Imilimo n’Ibitangaza by’Umwukawera. / Past Uwambaje Emmanuel
-Kugirango bitworohere nuko nakongera kubibutsa ayagambo akurikira kandi muziko n’abandi bigisha bayagarutseho:
-Umwuka wera sikintu runaka ahubwo ni Imana ;tukaba tuzi neza ko twemerako dufite Imana data’Imana Umwana’n’Imana UMwuka wera .bivuzeko tugiye kureba Imilimo y’Imana muburyo bw’Umwuka wera.
Kandi kuberako dufite Imana imwe mubutatu ‘bivuzeko Tudafite Imana 3 akaba ariyo mpamvu Yesu abatizwa ‘Umwuka yaje mwishusho y’Inuma ‘Kandi nijwi rya Imana data (matayo 3:13-17)rikumvikana.Kuva isi yaremwa Imilimo y’Umwuka wera iragaragara . -Ndagirango twibande ku mulimo 3 yingezi Umwuka akora: 1.Umwuka wera atsinda abisi .
akabemeza icyaha n’ibyo gukiranuka’niby’amateka.(Yohana 16:8) ibi Umwuka wera abikora binyuze mwijambo ry’Imana ,ibi nibyo byabaye ku munsi wa pentekote ubwo petero yigishaga (ibyak 2:37-41) ntabwo yari amagambo asanzwe ahubwo yarimo zambaraga z,Umwuka wera bari bahawe.
umusaruro wabonetse nuko habonetse abantu 3000 bavuka ubwakabili ,byagaragajwe no kwihana hakuriraho kubatizwa iki nicyo gitangaza cyambere cyabayeho mumateka .twasoza tuvuga ko Umwuka wera ariwe utuma Umuntu avuka ubwakabili binyuje mwijambo rishorewe n’umwuka wera.(mwabisoma muri 1pet 1:23) ninabyo byabaye kwa koroneriyo (ibyakoz 10) Icyo gusengera nuko muriyiminsi haboneka abantu bavugabutumwa bafite izimbaraga mwijambo bavuga. 2-Undi murimo Umwuka wera akora ni ukubazwa mumwuka wera. ubwo yohana yagishaga yavuzeko we abatirisha amazi ariko Inyuma ye hari undi uzabatirisha Umwuka (Mat 3:11) Kubatizwa mumwuka wera nigikorwa Umwuka akora rimwe mubuzima bw’Umuntu kuburyo nyirikubatizwa adashobora kubyibagirwa bitewe n’Imbaraga Umwuka akoresha muri uwo mubatizo (Ibyak 2:1-4) aha twakwibukiranya ko ntamuntu ubatizwa mumumwuka wera ataremera ko Igikorwa cyo gucurwa ,iyo bibaye ngombwa ko Umuntu abatizwa adakijijwe cyangwa atazi ibya Yesu ‘Umwuka wera abikorera rimwe muriwe kuburyo abanza kumweza ibyaha akanamwereka Yesu ku musaraba. -Kubatizwa mumwuka wera bikunze kubaho iyo :
-Habayeho amasengesho menshi ariko kwihana ibyaha. -Iyo Umuntu asobanuriwe akamaro k’umwuka wera akagira Inyuta.
-Iyo Imana ikeneye umukozi muburyo busanzwe(Saul).petero kwa koroneriyo we ntanamusabye gusenga ahubwo yasanze bari mumasengesho akivuga Umwuka atungurwa nokubona umwuka amanukira iteraniro nko nawe byari byamubayeho kuri pentekote.(ibyak 10:44-48) umubatizo wo mumuzi waje nyuma,bivuzeko kubatizwa mumwuka wera bishobora kuba nyuma yo kubatizwa cyangwa mbere.Ikimenyetso ababatizwa mumwuka wera bahuriraho nukuvuga ururimi rushya.
Mugusoza twavugako uko turushaho kumva amagambo y’Imana ndetse n’Ubuhamya bivuga mumwuka wera ninako Inyota yiyongera nkaba numva tudakwiye kwiga ibyumwuka wera gusa nkamateka ahubwo dukwiye no gufata igihe gihagije cyo gusenga.
4-Umulimo wagatatu Umwuka wera akora mubuzima bwacu nukutwuzuza Umwuka wera .Ni igikorwa umwuka wera akora igihe cyose kubantu babatijwe mumwuka wera ,na Yesu ubwe yajyaga yuzura umwuka wera ‘byagombye kutubaho burigihe (ibyak 4:31) hariho abantu batwara imodoka igahora yuzuye essance iyo igabanutse basubira kuri station bakongeramo natwe uburyo station yacu ni ugusenga ‘icyo twishyura nibihe tumarana n’Imana dutuje iyo imodoka ijya kunywa essance ireka kugenda ikabanza ikanywesha’twerero turashaka kunywesha tudatuje.
Yesu yavuzeko umwizera imigezi y’amazi y’ubugingo azatemba ava munda ye (Yohana 7:37-39). 4-Umurimo wa kane w’umwuka wera nukudukoresha imiromo iruta iyo Yesu yakoraga ,aha twakwibuka ko kuvakera Imana yakoresheje abatubanjirije imilimo itangaje ‘uhereye mwitangiriro usanga iyo mirimo igikomeje -Uburyo umwuka wera akoramo imilimo abinyuza mumpano atanga.kandi izompano nazo zikora mubutatu bwera .Hari impano Data atanga arizo mpano karemano (Yer 1:4-5,Rom 12:6-8) aha twavugako nabadajijwe na bo barazigira ariko bakeneye gukizwa. -Hariho impano Yesu ubwe atanga zikaba zitwa impano z’ubusonga (abafes 4:9-14) zikaba zishinzwe gukomeza umubili wa Kristo .
-Hakabaho Impano Umwuka ubwe atanga (1abakor12:8-11) akaba ari impano zerekana ko Imana ivuga ‘habaho izerekanako Imana Ireba ‘hakabaho izerekanako Imana igira amaboko. Twasoza twifuza kugira impano zose z’Imana ‘kugirango twagure ubwami bw’Imana.
Nkuko twabonye Umwuka wera asangiye imiterere na Yesu ndetse ayisangiye na Data’akabaariwe ushinzwe kutuyobora ninayompamvu agira uruhare rukomeye rwo kutubyara mumwuka(Rom 8:25)abayoborwa n’Umwuka wera nibo bana b’Imana
Past Uwambaje Emmanuel .