Nshuti bavandimwe mu kubaho kwacu kwa buri munsi tugiye dufite imbaraga ziturwanya ariko tukagira n’imbaraga z’Imana ziturinda.Kandi iziturinda zijya zimira iziturwanya.
Yesaya 7:7
[7]“ ‘Ariko Uwiteka Imana iravuze ngo imigambi yabo ntizahama kandi ntizasohora,
Yesaya 54:15
[15]Ahari bazaterana ariko si jye uzaba ubateranije, uzagukoraniraho wese azagwa ari wowe azize.
Ibyakoz n’Intumw23:16,19-22
[16]Ariko mwishywa wa Pawulo yumva ko bagiye kumucira igico, nuko araza yinjira mu rugo rw’igihome abibwira Pawulo.
[19]Umutware w’ingabo amufata ukuboko, aramwihererana aramubaza ati “Icyo ushaka kumbwira ni iki?”
[20]Aramusubiza ati “Abayuda bahuje inama yo kukwinginga ngo ejo uzamanure Pawulo umujyane mu rukiko, na bo bigire nk’abashaka kumubaza ibye ngo barusheho kubimenya neza.
[21]Ariko ntubumvire kuko abantu babo basāga mirongo ine bamwubikiye, barahiye bahize yuko batazarya ntibanywe bataramwica, kandi none biteguye bategereje isezerano ryawe.”
[22]Umutware w’ingabo asezerera uwo muhungu, amaze kumwihanangiriza ati “Ntugire uwo ubwira yuko umburiye ibyo.”
Nshuti inama zose zakorwa zikurwanya Imana izajya isiriba kandi umuriro bagucaniye izajya iwuzimya,dufite uhatubereye humura rwose wihagarika umutima.
Ni isezerano ku wizera ko izajya iturengera kandi ntijya yivuguruza ni inyakuri
Umwanditsi yaravuze ngo iyaba Uwiteka atari we wabaye mu ruhande rwacu ngo tube ari ko Abisiraheli tuvuga,baba baratumize bunguri tukiri bazima.
Ariko Uwiteka ashimwe utaradutanze.Uwo rero utaradutanze azakomeza no kuturengera bararuhira ubusa.
Mbifurije kurwanirirwa n’Imana muri byose