Muri Bibiliya hose, Imana itegeka abantu bayo kuzura ibyishimo bakanezerwa. Intumwa Pawulo iyobowe n’Umwuka Wera, yategetse abafilipi inshuro ebyiri kunezerwa. Buri gihe iyo Imana itubwiye inshuro ebyiri gukora ikintu, tuba dukeneye kwitondera ibyo ivuga.
Inshuro nyinshi abantu babona cyangwa bakumva ijmabo ngo “nezerwa” nuko bakavuga bati “iryo jwi ni ryiza, ariko se ibyo nabikora nte?” Bakifuza kunezerwa ariko ntibamenye uburyo byakorwa!
Pawulo na Sila, bari bakubiswe, bajugunywe mu nzu y’imbohe, kandi n’ibirenge byabo biboshye baranezerewe bahimbaza Imana. Bahisemo kunezerwa batitaye ku mibereho yabo.
Imbaraga zakinguye imiryango zigaca iminyururu kuri Pawulo na Sila n’abari bafunganywe na bo, nizo mbaraga zihari uyu munsi kugira ngo zisohore zibohore imbohe n’abakandamijwe.
“Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti ‘Mwishime!’” Abafilipi 4:4