“28. Mbese ntiwari wabimenya? Ese nturabyumva? Imana ihoraho, Uwiteka Umuremyi w’impera z’isi ntirambirwa, ntiruha. Ubwenge bwayo ntiburondoreka.” (Yesaya 40:28)
Imbaraga z’ibyo Imana itugambiriyeho.
Tabaza Imana kuko yujuje ibyangombwa byose byo kugutabara : imbaraga z’Imana nk’Umuremyi zidutera kuyitabaza mu gusenga, imbaraga z’amsezerano yayo zituma twizera gusubizwa, no kudukorera ibikomeye biruhije tutamenya, bitwereka ko ntakintu kiri hejuru y’ubushobozi bw’Imana, ntacyo itazi, kandi ntakintu kibaho kiyiruta.
Rev Karayenga Jean Jacques