Urugendo rugana mu ijuru ni urugendo rutoroshye, benshi barunyuramo bakarusitariramo ariko icyiza kinashimisha nuko hari n’abarunyuzemo kandi bakarusoza amahoro: Ev Jean Paul
Munyumve neza, abantu bajya bakunda gucunga nabi bakananirwa urugendo kubera ibisubizo, hari igihe Imana iguha impamba cyangwa ikaguhuhiramo, Imana ishobora kuguha akazi keza, ishobora kugukorera ubukwe bwiza, si wowe wa mbere ahubwo ibi ni ibisanzwe ku Mana yacu ariko ibi iyo tutabyitondeye turahagwa tugatakaza icy’ingenzi mu rugendo.
Ijambo ry’Imana mu gitabo cya 2Samuel11:1-5 hagira hati:” Nuko umwaka utashye mu gihe abami batabariraga, Dawidi atuma Yowabu n’abagaragu be n’Abisirayeli bose, barimbura Abamoni kandi bagota n’i Raba. Ariko Dawidi we yisigariye i Yerusalemu.Bukeye nimugoroba Dawidi yibambuye ku gisasiro cye, aza agendagenda hejuru y’inzu y’umwami. Maze ahagaze hejuru aho abona umugore wiyuhagira, yari umugore mwiza w’ikibengukiro. Dawidi amubonye atuma kubaririza uwo mugore uwo ari we. Maze umuntu aramubwira ati “Si Batisheba mwene Eliyamu umugore wa Uriya w’Umuheti?” Nuko Dawidi yohereza intumwa ziramuzana aza iwe, bararyamana (kuko yari yitunganije akize imyanda), maze asubira iwe.Bukeye arasama, atuma kuri Dawidi ati “Ndatwite.”
Imbaraga zagushyikirije icyo uri cyo uyu munsi bakaba baguhamagara runaka kubera izina ufite haba mu kazi haba no mu buzima busanzwe iyo izi mbaraga uzitakaje uba uri mu marembera. Ujye ureka kwirara kuko uyu mwuka wo kwirara ni mubi ujya ukubita abasenga bagatandukana n’Imana nyamara bari bararwanye intambara nyinshi.
Satani aguteza imbaraga zo kwirara kugira ngo akwambure agaciro niyo mpamvu ukwiriye kuba maso kuko satani aguhiga amanywa n’ijoro kandi nagufata azagutesha agaciro atume abantu bagutera icyizere.
Umwigisha: Ev Jean Paul