Imbabazi ni iki? Kuki kubabarira ari ngombwa?

Ijambo “imbabazi” risobanura guhanagura urutonde rw’ibyaha, kugira impuhwe, gusiba ideni. Iyo dukoreye nabi abandi dusaba imbabazi kugira ngo twongere tugirane umubano mwiza.

Imbabazi ntizitangwa kuko nyiri ukuzaka akwiriye kubabarirwa. Nta muntu ubereye kubabarirwa. Imbabazi ni igikorwa cy’urukundo, impuhwe, ingabire. Kubabarira ni icyemezo umuntu afata kugira ngo yoye kugirira undi ingingimira, akirengagiza ibyamukorewe bidakwiye.

Bibiliya itubwira ko twese dukeneye imbabazi zituruka ku Mana. Twese twaracumuye. Umubwiriza 7:20 agira ati Koko rero ku isi nta ntungane ihari ikora neza ntiyigere icumura.

1 Yohani 1:8 Niba tuvuze tuti ‘Nta cyaha tugira ‘tuba twibeshya ubwacu, nta kuri kuba kuturimo. Icyaha icyo ari cyo cyose gifatwa mbere na mbere nk’igikorwa cyo kwigomeka ku Mana (Zaburi 51:4). Bityo rero, dukeneye cyane rwose imbabazi z’Imana. Niba ibyaha byacu bitababariwe, tuzabaho iteka ryose dushegeshwa n’ingaruka z’ibyaha byacu(Matayo 25:46; Yohani 3:36).