Imana yitse uwo musozi ukuri imbere – Ndayisenga Esron

IMANA YITSE UWO MUSOZI UKURI IMBERE/EV NDAYISENGA ESRON

Yobu 9:5
[5]Yimura imisozi itabimenye,Ikayubikana uburakari bwayo.

Zak 4:7
[7]“Wa musozi munini we, wiyita iki? Imbere ya Zerubabeli uzaba ikibaya. Azazana n’ibuye risumba ayandi, barangurure bati ‘Nirihabwe umugisha! Nirihabwe umugisha!’ ”

Kwa Zerubabeli Imana yikije umusozi usanzwe ariko natwe hari ibisozi bituri imbere yakwitsa

1)Kwa Yosefu Imana yikije umusozi w’ibigeragezo bitandukanye nawe uri mu kigeragezo runaka Imana yacyitsa.

2)Kwa Hana Imana yikije umusozi abona umwana nyuma y’amagambo menshi y’abantu na mukeba we.Muri iyi minsi uhuye n’uyu musozi bavuga byinshi kabisa ariko Imana yitse umusozi.

3)Kwa Dawidi Imana yikije umusozi wo kwangwa uhereye ku babyeyi kugeza anyuze muri biriya byose byamugejeje ku bwami.Nawe Imana iseruke

4)I Serafati Imana yikije umusozi w’inzara nawe Imana ikugarukeho

5)Ku kidendezi Betesida Imana yikije umusozi w’uburwayi bwari burambiranye.

6)Imana yikije umusozi w’Umwenda cyangwa ideni ryari rirambiranye kwa kwa mupfakazi wari ugiye gutwarirwa abana.Nawe nubwo ubona na cyamunara yazamo ariko humura biracyashoboka ko umusozi wakwika.

N’indi misozi yose ikugose Imana yayitsa Humura rwose kandi Imana yigwatirize

Imana ibahe Umugisha,

Ev. Ndayisenga Esron