Imana yishimira abakunda ukuri

Imana ivugisha ukuri kandi yohereje Umwana we Yesu ngo yigishe abantu ukuri. Ni yo mpamvu Yesu akunda abantu bashyigikira ukuri (Yohana 18:37). Imana yifuza ko abantu nk’abo ari bo bayisenga.—Soma muri Yohana 4:23, 24.

Umwanzi Satani yatumye abantu benshi batamenya Imana. Ibyo yabikoze akwirakwiza inyigisho z’ibinyoma ku birebana n’Imana (2 Abakorinto 4:3, 4). Abantu babi ni bo bakunda izo nyigisho (Abaroma 1:25). Icyakora, hari abandi babarirwa muri za miriyoni b’imitima itaryarya, biga Bibiliya bakamenya ukuri ku byerekeye Imana.—Soma mu Byakozwe 17:11.