Imana Ntiyakuretse
“Gidiyoni aramusubiza ati:Mutware,niba Uwiteka ari kumwe natwe ni iki gituma ibyo byose bitubaho? N’imirimo ye yose iri he,iyo basogokuruza batubwiye ngo:Uwiteka niwe wadukuye muri Egiputa?
Ariko noneho Uwiteka yaradutaye,yatugabije Abamidiyani”.
(Abacamanza 6:13).
*Nubona mu rugendo rwawe hano mw’isi uhuye n’ibibazo bikugoye ukabona ko wugarijwe, ntukihebe kandi ntukitotombe ngo uvuge ko Uwiteka yagutaye, ndetse atakiri kumwe nawe.Maze ugatangira kumva amajwi aturutse hanze aguca intege avuga ngo: Ya Mana yawe uhamya ko muri kumwe ndetse ariyo ukorera iri he? Maze ukumva n’ayo majwi mu mutima wawe nayo akubwira ko Uwiteka yagutaye. Humura komera witinya Imana iri kumwe nawe, nibyo bikugoye irabibona kandi izi uko ibigenza ikakurengera*.
Amasezerano
amahoro nishimiye cyane kubana namwe kubera izi nyigisho nziza