Mu bigaragara hanze, Umukristo ashobora gusa n’undi muntu uwo ari we wese, kuko bose bararya, barambara, bakenera kuruhuka ndetse n’ibindi. Ariko Bibiliya idusaba gushaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana no gukiranuka, nibwo ibyo bindi byose tuzabyongererwa.
Ibibazo biza iyo dutangiye gucurika ibintu, tukabanza gushaka ibintu kandi nta Mana ibirimo. Ikibabaje ni uko abantu bashyira Imana mu rwego rumwe n’ibintu bayishakaho kandi Imana idahwanye nabyo. Imana irenze kure cyane ibyo tuyisaba, tuyishakaho cyangwa se ibyo dukeneye.
Imbere mu mutima w’umuntu hafite agaciro cyane kuruta ibigaragara inyuma. Kandi ntibikwiye kugoreka Ijambo ry’Imana mu nyungu zacu dushaka gushyigikira ibyo dushaka. Urugero, umuntu utubahiriza amasaha ntiyarakwiye kugenda avuga ngo byose bifataniriza hamwe kugirira neza abakunda Imana, ashaka gusobanura amakosa ye yo kutubahiriza igihe. Birakwiriye ko umuntu yemera amakosa n’icyaha cye.
Tugendeye ku masezerano Imana yahaye Aburahamu, nubwo amwe abizeye bayahabwa kubera kwizera Kristo, ariko hariho amwe yari aya Aburahamu ku giti cye.
Ntibikwiriye ko amasezerano y’igihango Imana yakoranye na Aburahamu tuyitiranya n’ubutunzi bufatika. Isezerano Aburahamu yahawe ryavugaga ku mbuto yagombaga kumukomokaho kubw’umugisha w’amahanga binyuze muri Yesu.
Ntitwahamagariwe kugereranya Imana n’ibyo dukenye cyangwa turarikiye, kuko Imana yacu ntihwanye nabyo!
Ibyanditswe: Matayo 5:3 / Abagalatiya 3:14 / 2 Abakorinto 8:9 / Mariko 10:30 / 1 Timoteyo 6:17-19