Imana nigukiza ujye wibuka kuyishima

Yesu aramubaza ati “Ntimwakize muri icumi? Ba bandi icyenda bari he?” Luka 17:17.

Mu gace kamwe kari hagati y’i Samariya n’I Galilaya, hari ababembe icumi. Iyi ndwara yabateye gukurwa mu bandi bantu kuko bitari byemewe ko umubembe aba mu bandi bantu bazi kugira ngo atabibanduza. Iyi ndwara kandi ntiyakiraga; bivuze ko batashoboraga kugera mu bandi bantu ukundi.

Bari baracitse intege; bari mu gahinda kuko ntawabikozaga. Nta kizere cy’ahazaza bari bafite. Ariko bagiye kubona, babona hari itsinda ry’abantu babegeraga. Nabo bararyegera. Muri iryo tsinda ry’abantu, harimo Umwana w’Imana Yesu Kristu.

Babonye Yesu atambuka bagira ukwizera; baramwinginga ngo abakize. “Mutware Yesu tubababarire.” Luka 17:13.

Nawe yabagiriye impuhwe arabakiza, ubundi abohereza ku mutambyi kugira ngo abasuzume. Bibiliya ivuga ko bakigenda bahise bakira.

Umwe muri bo asobanukirwa neza ko kuba yakize hari uwabikoze. Yagarutse gushima Yesu. Yikubise ku birenge bye ubundi aramushima. Nta kiguzi yari afite, ariko yari ashoboye byibura kumubwira ati “Urakoze.”

Ariko ku bandi icyenda nta kindi bibiliya ibavugaho, gusa bo ntibagarutse gushima. Ahari wenda bari babonye uburyo bwiza bwo gukora ibyo batakoze igihe bari barwaye. Cyangwa ari wo mwanya bari babonye wo kubaho mu buzima bushimishije no kwibagirwa ingorane bari baratewe n’ibibembe.

Ibibembe bishushanya icyaha, gitandukanya umuntu n’Imana. Ntihariho umuti cyangwa ikindi kintu cyose cyabasha gukiza umuntu icyaha. Nta byiringiro by’umunyabyaha. Gukira no kubababrirwa ibyaha kwacu bibonerwa mu Mwami Yesu Kristu.