Imana izasohoza icyo yakuvuzeho

Itangiriro 18:14
Hari ikinanira Uwiteka se? Mu gihe cyashyizweho, iki gihe cy’umwaka nikigaruka nzakugarukaho, Sara abyare umuhungu.”

Hari indirimbo yahimbwe na Rehoboth Ministries ivuga ngo “Icyo yavuze”. Uretse kuba ifite injyana nziza ifite n’amagambo yankozeho agaruka ku mbaraga z’Isezerano ry’Imana.

Muri iki gitondo nongeye gufashwa n’ikiganiro Imana yagiranye na Aburahamu ku bijyanye n’Isezerano.

Nizemo ibintu byinshi birimo ibikurikira :

Intekerezo z’umuntu niyo mbogamizi ikomeye ku gusohora kw’imigambi myiza Imana imufiteho.

Ashingiye ku bwenge bwe ndetse no ku nararibonye, Sara yatekereje ko gusama no kubyara bidashoboka kuri we. Yabivuze ashingiye ku kuntu umubiri we yari awuzi, ku buryo ubwe yiyumvaga ndetse n’uko abandi bose babirebaga. Icyo nicyo cyamuteye guseka ndetse no gushidikanya ijambo yabwiwe. Ikosa rikomeye yakoze ni ugupimira ijambo Imana ivuze kubyo we azi. Yibagiwe ko Ijambo ry’Imana ripimirwa ku Ijambo ry’Imana.

Hari igihe Imana Ishyira umuntu mu kibazo gituma amenya ubushobozi bwayo.

Ntabwo kwa Aburahamu bari kumenya Imana y’ibidashoboka iyo batisanga muri kiriya kibazo. Ikibazo gikomeye kiri imbere yawe kigamije ku kwereka imbaraga z’Imana.

Ni ikosa rikomeye kumenya Imana umuntu agakomeza gutekereza nk’uko yari asanzwe atekereza.

Ibi bimeze nko kwitwara nk’umuntu uri mu mwijima kd watangiye kuvirwa n’umucyo. Imana mwahuye ikwitezeho guhindura imitekerereze.

Irindi zina ry’Imana yitwa Ishoborabyose.
Iyo niyo Mana yanjye. Abayifite muribo ntabwo bajya batekereza ko bitagishoboka.

Kwizera Imana ni ukwizera n’igihe cyayo. 
Abantu benshi batunze icyo bita kwizera ariko gushingiye ku gihe cyabo. Ntabwo aribyo. Utizeye igihe cy’Imana ntashonora kwizera. Nakunze ijambo ngo “iki gihe cy’umwaka nikigaruka”. Birashoboka ko hari ibyo abantu bakubwiye bitavuye ku Mana. Wihangane si wowe wenyine. Wegere Imana ikwibwirire. Niba ari Imana yabivuze, tegereza igihe cyayo. Izasohoza icyo yavuze.

 

Mu mutima wawe utange Amen.

 

Umwigisha: Dr. Fidèle Masengo, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko