Dufite IMANA itabara twe tutabigizemo uruhare, ikavana umuntu mu minsi mibi gusa bamwe ntibajya babyibuka ariko wowe nikuvana ahabi ikaguha ihumure uzibuke kuyishimira:Past NGENDAHAYO Francois
Ijambo ry’Imana mu Bami ba kabiri 7:8-9 hagira hati:”Abo babembe bageze aho iyo nkambi itangirira binjira mu ihema rimwe, bararya, baranywa, barangije bafata ifeza na zahabu n’imyambaro barabijyana bajya kubihisha. Hanyuma baragaruka binjira mu rindi hema, basahura ibyarimo bajya kubihisha.Amaherezo barabwirana bati “ibyo dukora ibi si byiza. Uyu ni umunsi w’inkuru nziza. Nidukomeza gutinda bukadukeraho, turagibwaho n’urubanza rw’icyaha.None nimuze tujye mu mugi tubimenyeshe ibwami.”
Aya ni amagambo yavuzwe n’abagabo bane bari ababembe ubwo batekerezaga gukora umugambi mubi ariko baza kwibuka ko Imana yagiye ibagirira neza nuko bigira inama yo kureka umugambi mubi bahitamo gukora icyiza.
Hari igihe ugera mu bihe byiza Imana yamaze kugutabara no kuguteturura ntiwibuke aho yakuvanye ndetse rimwe na rimwe ukaba wanasubira mu byaha nyamara ntibyari bikwiye.
Imana nigutabara ikaguha ihumure ujye wibuka kuyishimira kandi uzirikane iyo neza yayo.
Umwigisha:Past NGENDAHAYO Francois