Esaya 64:1-2
[1]Icyampa ugasatura ijuru ukamanuka, imisozi igatengukira imbere yawe nk’uko umuriro utwika inyayu ukatuza amazi, kugira ngo izina ryawe rimenyekane mu banzi bawe, amahanga agahindira imishyitsi imbere yawe.
[2]Ubwo wakoraga ibiteye ubwoba tutabyibwiraga, waramanutse imisozi itengukira imbere yawe,
.
Imisozi ni myinshi kandi ntugire ngo ni wowe wenyine ufite umusozi imbere yawe .
Yobu yahuye n’umusozi wo kubura abe n’ubutunzi bwe ariko harengaho umusozi wo kwitwa Umunyabyaha.
Hana yari afite umusozi wo kwitwa ingumba atabyara kandi uwo musozi wari ikibazo.
Umupfakazi umwe yari afite ikibazo cy’ideni .Mbega umusozi weeee !Kugeza igihe bari bagiye kumutwara abana ngo babe abagaragu.
Impumyi Baritorimayo yari afite umusozi wo kutabona kimwe na wa murwayi wamaze imyaka cumi n’ibiri ari mu mugongo (ava) .
Namani we yari afite umusozi w’ibibembe ari umutware w’abasirikari .
Yosefu na Dawidi bahuye n’imisozi yo kwangwa n’abavandimwe ndetse n’abo bagiriye neza.
Mbese nshuti ntiwamfasha tukazamura Kwizera ko Imana yatengura uwo musozi?
Hari intambara urwana na zo,kurwara no kurwaza,kubura ibintu nkenerwa,ubukene,imyaka umaze ufite ibyifuzo Imana itarasubiza, ubwumvikane buke mu miryango,imanza zitandukanye….
Ndumva Imana igiye gusatura ijuru ikiyizira iyo misozi ikaritaguruka.
Mugire amahoro y’Imana.
Ev Ndayisenga Esron