“…Ariko Uwiteka ni we ugera imitima.” Imigani 16:2.
Hari agatekerezo k’umugabo wibwiraga ko ari umukiranutsi kurusha abandi, wasenze Imana ayibwira ati, “ Nyagasani hari ikintu mbona kitagenda neza kandi nkubaha; nsoma Bibiliya, buri gihe ndasenga, sinsiba amateraniro ndetse mfasha n’abatishoboye cyane. Ariko kuki ndatunganirwa ngo ngire byinshi? Umuvandimwe wanjye nta na kimwe akora muri ibi, ariko afite amafaranga menshi cyane. Sinumva impamvu umuha byinshi ariko njye ukampa duke.”
Nyuma y’iri sengesho, Imana yaramusubije iti, “Kubera ko utanga bitakuvuye ku mutima, kandi ugatanga bisa n’ibiguhanda; ni yo mpamvu.”
Bibiliya iravuga iti, “…Imana irwanya abibone, ariko abicisha bugufi ikabahera ubuntu.” Yakobo 4:6.
Imana ireba icyaguteye gukora ikintu; ni cyo iha agaciro.
Ushobora kuba udasiba amateraniro, ariko umutima wawe uri kure y’Imana. Abisiraheli byababayeho (Yesaya 1:10-17).
Ushobora kuba ufasha abatishoboye ariko ukiri umunyabugugu. Yuda byamubayeho (Yohana 12:4-8).
Ushobora kuvuga ko ukunda Yesu, ariko ugikoreshwa n’umwanzi. Petero byamubayeho (Matayo 26:31-35).
Ushobora gutamba ibitambo byinshi nyamara utumvira Imana. Umwami Sawuli ni ko byamugendekeye. (1 Samweli 13:7-14).
Abantu benshi barasenga ariko impamvu ziba zitandukanye.
Muri Yakobo 4:3 hagira hati, “Murasenga ntimuhabwe kuko musaba nabi mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi.”
Ushobora kuba umupasiteri urajwe ishinga no kugira abayoboke benshi cyane, ariko nta mwanya ubonera buri umwe umwe. Umwungeri w’intama yasize mirongo icyenda n’icyenda ajya gushaka imwe yari yazimiye. Yayigaruye mu zindi ayihetse ku bitugu kandi yishimye.
Imana yitegereza ibiri mu mutima ikaba ari byo iha agaciro. Ibyo ukora byose, ubikore mu rukundo. Ukunde Imana ndetse n’abantu. Genzura neza ikigutera gukorera Imana. Saba Imana ikwerereke uko igufata.