Uwaremwe wese aharanire kugira umumaro imbere y’Imana kuko igihe kigiye kubaho Imana ikoreshe abuzuye kugira ngo Ibakoreshe ibyuzuye: HABINEZA J Paul
Uwaremwe wese azabazwa umumaro yamaze ari mu isi niyo mpamvu uwahawe itaranto wese asabwa kuyibyaza iyindi ariko azirikana ko Imana ikeneye abantu b’umumaro mu gihe nk’iki ngo Ibakoreshe iby’ubutwari.
Imana iduhe kuyoborwa n’umwuka wayo kugira ngo nitureba itubonemo abantu b’umumaro, abantu buzuye.
Ariko aha umuntu yanakwibaza ngo ubundi ni iki kitubuza gukora ibitunganye? Turadamaraye ariko satani we ntabwo yicaye. Ijambo ry’Imana muri yohana 16:12-13 hagira hati:”Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira.Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho. Icyo nabifuriza nuguhora mwezwa nk’uko ijambo ry’Imana mu gitabo cy’Abatesaloniki ba mbere 5:23 hagira hati:”Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza”.
Umwigisha: HABINEZA J Paul