Nyuma y’umwuzure, Imana yahaye Nowa amabwiriza yoroshye igira iti “mwororoke mugwire, mwuzure isi…ibyigenza byose bifite ubugingo bizaba ibyo kurya byanyu, mbibahaye byose nk’uko nabahaye ibimera byose.”
Ni nk’aho Imana yamubwiye iti “igihe kirageze ngo usubire mu buzima busanzwe! Ukore ibyo nageneye abantu gukora. Ukundane n’umugore wawe. Mubyare abana. Murere imiryango. Muhinge mweze murye. Mube abantu! Ni cyo nabaremeye!”
Ushobora kwibwira ko Imana ikunezererwa gusa iyo urimo gukora “ibyo mu Mwuka”- nko gusoma Bibiliya, guterana mu rusengero, cyangwa iyo urimo kubwiriza ubutumwa bwiza. Ukibwira ko ibindi bisigaye by’ubuzima bwawe Imana itabyitaho.
Mu by’ukuri, ubundi Imana yishimira kwitegereza buri kantu kose k’ubuzima bwawe, waba urimo gukora, waba urimo gukina, uruhutse cyangwa se ufungura. Nta ntambwe n’imwe utera itakureba.
Buri kintu cyose gikorwa n’abantu, uretse ibyaha, gishobora kunezeza Imana iyo ugikoze ufite umutima ushima. Ushobora koza amasahani, ugakanika imashini, ukagurisha ibicuruzwa, ukandika porogaramu ya mudasobwa, ugahinga imyaka, ukita ku muryango wawe byose mu buryo buhesha Imana icyubahiro.
1 Petero 4:10 “Kandi nk’uko umuntu yahawe abe ariko muzigaburirana, nk’uko bikwiriye ibisonga byiza by’ubuntu bwinshi”.
Pastor Rick Warren.
Imana idushoboze gukora ibyo yishimira n ‘umutima ushima