IMANA INYURANYA IBIHE, IYO IKINZE NTA WUKINGURA IYO IKINGUYE NTA WUKINGA – EV NDAYISENGA ESRON
Nshuti uyu munsi dutekereze kabiri ndetse kenshi kuri aya magambo.
Dan 2:14,21
[14]Ariko Daniyeli asubizanya Ariyoki umutware w’abasirikare barinda umwami, ubwenge no kwitonda. Uwo ni we wari ugiye kwica abanyabwenge b’i Babuloni.
[21]Ni yo inyuranya ibihe n’imyaka, ni yo yimūra abami ikimika abandi, igaha abanyabwenge ubwenge, n’abazi kwitegereza ikabaha kumenya.
Ibyah 1:8
[8]“Ndi Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo”, ni ko Umwami Imana ivuga, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, ari yo ishobora byose.
Ibyahish 3:7
[7]“Wandikire marayika w’Itorero ry’i Filadelifiya uti“Uwera kandi w’ukuri ufite urufunguzo rwa Dawidi, ukingura ntihagire ukinga kandi ukinga ntihagire ukingura, aravuga aya magambo ati
Imana yacu iyo ikinze nta wukingura kandi iyo ikinguye nta wukinga.Iyo itanze umugisha nta wushobora kuwukwambura.
Muri iki gitabo cya Daniel tubonye uburyo Imana iri hejuru y’abami,hejuru y’abakomeye,hejuru y’abarozi n’abakonikoni n’abapfumu.
Bazakuroga,bagutangatangire hagati ariko ibyo byose Imana ibirusha imbaraga wowe yibe bugufi gusa uyiyoboze inzira ibindi bizijyanamo.
Ibihe byiza