Imana inyuranya amaboko, ikakugenera ibinyuranye n’ibyo bakwifuriza – Ev NDAYISENGA Esron

Imana inyuranya amaboko, ikakugenera ibinyuranye n’ibyo bakwifuriza – Ev NDAYISENGA Esron

Intang 48:5,9-10,13-14,17,19
[5]“None abahungu bawe bombi wabyariye mu gihugu cya Egiputa ntaragusanga muri Egiputa, ni abanjye. Efurayimu na Manase bazaba abanjye, nka Rubeni na Simiyoni.

[9]Yosefu asubiza se ati “Ni abana banjye Imana yampereye ino.”Aramubwira ati “Ndakwinginze, bazane mbasabire umugisha.”

[10]Kandi amaso ya Isirayeli yari abeshejwe ibirorirori n’ubusaza, ntiyashobora guhweza. Arabamwegereza arabasoma, arabahobera.

[13]Yosefu abajyana bombi arabamwegereza, afatisha Efurayimu ukuboko kwe kw’iburyo, amwegereza ukuboko kw’ibumoso kwa Isirayeli, afatisha Manase ukuboko kwe kw’ibumoso, amwegereza ukuboko kwa Isirayeli kw’iburyo.

[14]Isirayeli arambura ukuboko kwe kw’iburyo, arambika ikiganza cyako ku mutwe wa Efurayimu umuhererezi, arambika ikiganza cye cy’ibumoso ku mutwe wa Manase, anyuranya amaboko ye abizi, kuko Manase ari we wari imfura.

[17]Yosefu abonye yuko se arambitse ikiganza cye cy’iburyo ku mutwe wa Efurayimu, biramubabaza. Aterura ukuboko kwa se ngo agukure ku mutwe wa Efurayimu, agushyire ku wa Manase.

[19]Se aranga ati “Ndabizi mwana wanjye, ndabizi. Uwo na we azahinduka ubwoko kandi na we azakomera, ariko murumuna we azamurusha gukomera, urubyaro rwe ruzahinduka amoko menshi.”

Yabikoze i Nineve bazi ko harimbutse ariko Imana igira impuhwe ikuraho igihano yari yahageneye kuko bicishije bugufi

Nshuti,nta kibasha kurogoya Umugambi w’Imana.Nawe ubwawe wisubiyemo wasanga Imana yaranyuranyije amaboko;ko bashakaga ko ntacyo uzimarira ubu ntacyo wimariye?Ko baguteze iminsi ubu ntugize imyaka?…….

N’ibisigaye izabikora kuko itekereza imitekerereze yuzuye ku buzima bwawe.

Bazajya bategereza ko ibyo bitekerereza bigusohoraho ariko babone Imana igenda inyuza kugira neza kwayo mu maso yawe.

Mbifurije Umugisha w’Imana