Nk’uko uwakoze imodoka, yagennye ibice muri moteur yayo bitandukanye, ibikenera amavuta, amazi, umwuka, kandi iyo kimwe cyashize imodoka ntiva aho ari, niyo igiye iba ishobora gushya!
Niko n’umuremyi wacu yaturemanye UMUTIMA!arema n’ikigega CY’IBYISHIMO iyo kirimo ubusa umubiri wose umererwa nabi!
Burya twe tumenya ko dukeneye IBYISHIMO , ariko uwaremye aho bijya niwe umenya URUGERO dukeneye.
Ibi Dawidi yari yarabisobanukiwe, ku buryo iyo yumvaga IBYISHIMO byakamye hari icyo yakoraga :
Yajyaga imbere y’Umuremyi agatega umutima, Imana ikuzuzamo, nkuko umuntu ajyana imodoka bakuzuzamo amavuta!
Nagirango nkwibutse ko ntawashyira amavuta mu modoka atafunguye aho bayanyuza (umupfundikizo wa reservoir) uko niko n’Umutima wawe ugomba kuwufungurira Imana( yibwire uko umerewe ntacyo usize), ikabona uko yuzuzamo IBYISHIMO.
Dore uko Dawidi yatangaga commande imbere ya nyir’isoko y’ibyishimo:
“USHYIRE IBYISHIMO mu MUTIMA WANJYE, Biruta ibyo ku burumbuke bw’amasaka na vino. Nzajya ndyama nsinzire niziguye, Kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba AMAHORO”
Zaburi 4 :8-9
Nyemerera kano kanya ugisoma Iri jambo ufate icyemezo cyo gufungura,umupfundikizo w’umutima umazeho igihe, Nyir’isoko Y’IBYISHIMO akuzurize ikigega!
Ntubishidikanye bikore urebe ngo urabona umunezero udasanzwe.
Umwigisha: Pastor Viva,
POWER OF CHANGE MINISTRIES