Ijambo ry’imana ku wa gatatu le 18/04/2018 mugezwaho na Pastor Rwakunda Dominique
Ndabashuhuje mu izina ry’umwami wacu Yesu kristo mbifuriza ibihe byiza no gufashwa n’ijambo nahaye intego igira iti Imana imara umubabaro.
Umuntu ashobora kugira umubabaro wo mumutima ubwe kugiti cye akawubwira abantu cg akananirwa no kubivuga akawuherana mumutima ukamuvuna ,ukamushengura , umuntu kdi ashobora kugira umubabaro w’abandi akabikorera umutwaro akahavunikira ibyo birashoboka. Ariko nakuzaniye ijambo rivuga ngo Imana twiringiye imara umubabaro.
Dusome Unyereke ikimenyetso cy’ibyiza, Kugira ngo abanyanga bakirebe bamware, Kuko wowe Uwiteka, untabaye ukamara umubabaro.zaburi 86:17
Kuko uzibagirwa umubabaro wawe, Uzawibuka nk’amazi amaze gutemba.Yobu 1:16
Ririmba wa juru we, nawe wa si we unezerwe. Mwa misozi mwe, muturagare muririmbe kuko Uwiteka amaze abantu be umubabaro, kandi abantu barengana azabagiririra imbabazi.Yesaya49:13
Ngayo amagambo tuganiraho Dawidi muri zaburi 86 arasenga ati data Ndakwinginze unyereke ikimenyetso kibyiza ,aratakamba cyane ati mwami wanjye nyereka ikimenyetso ,ikimenyetsoni agacu kibyenda kuba usomye aya magambo wumva ko bitewe numubabaro ,nuburibwe yarafite yasabaga nabura ko Imana yakora igisa nibyo yenda kuzamukorera ariko akoroherwamo gacye.
Bene data umubabaro uraryana uwufite niwe uwimenyaho, kuko iyo umuntu afite umubabaro aba yumva yenda guturika araribwa kdi abamubona ntibabimenya ashobora no kubibabwira ntibabyumve ariko Dawidi asenga ati unyereke ikimenyetso kibyiza kugirango abanyanga bakirebe bamware kuko wowe Uwiteka untabaye ukamara umubabaro. Imana ishimwe Dawidi arangije gusenga yizeye nubwo ababaye 👉🏻Inkuru za Dawidi ni ndende gusa byarangiye Imana imuruhuye imumara umubabaro izina ryayo rihabwe icyubahiro
Undi twabonye wagize umubabaro ni Yobu nyuma yo kubura ibye, Abe nawe ubwe akatakwa nuburwayi bukomeye inshuti zikamuhana akagira umubabaro nuburibwe bikomeye,akavuga amagambo akomeye
Ati “Ayii, iyaba umubabaro wanjye washobora kugerwa, N’ibyago byose bigashyirwa ku bipimo! Ntireka mpumeka, Ahubwo inyuzuzamo umubabaro.
Maze kandi ahanwa n’umubabaro ari ku buriri bwe, Ahora aribwa mu magufwa ntahweme,
Maze Yobu nyuma y’uburibwe agatakambira Iyera imara umubabaro igitondo kimwe ikamwunamura ikamukiza ikamuha ibyo yarafite ikubye kabira ikamuhira ubwanyuma kuruta ubwambere ikamuha abakobwa nabahungu kdi ikamuha kurama Imumaze umubabaro kuko yitwa uwiteka izina ryayo rishyirwe hejuru
Turabona umukecuru Hana yabayeho ababaye kuko atagiraga umwana
Ahiga umuhigo aravuga ati”Nyagasani Nyiringabo, nureba umubabaro w’umuja wawe ukanyibuka, ntunyibagirwe ukampa umwana w’umuhungu, nzamutura Uwiteka abe uwe iminsi yose yo kubaho kwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugera ku mutwe.” 1Sam1:11 Nyuma yo gusenga Imana yaramwibutse Imumara umubabaro iramutabara iramutetura Hana ararimba Imana yacu ihabwe icyubahiro
Mbibutse ko dufite ijambo rivuga ngo Imana twiringiye yita kubanyamibabaro cyangwa se Imana dukorera Imara umubabaro.
Tubona Nehemiya mu gitabo cyamwitiriwe ibice 2 Aho yagize umubabaro utandukanye nuwabandi abandi bo bagiraga umubabaro w’inyungu zabo ariko we agira umubabaro w’umurimo w’Imana bituma Imana yumva imuhesha ibyo yasabye Ku mwami
Nshuti mukundwa turi mu gihe gikomeye, turi muminsi y’imperuka aho umuntu arira akabura umuhoza, ibibazo bibaye byinshi ureba hirya ukareba hino ukabura ubutabazi urara urira bukagucyeraho umaze iminsi udasinzira ,amarira yawe azwi namashuka ,umutima wawe wabaye inyama ,uravirirana bitewe numubabaro wo mumutima ariko nakuzaniye ijambo rivuga ngo ibyo byose Imana yarabibonye izanwe no kukomora uzagira amashako nkayambere uwari kukwereka Hana agiye gushima bitandukanye nacyagihe yiswe umusinzi humura komera shikama iyongeremo akabaraga Imana twiringiye izaguhoza
Reka nsoreze kuburyo butatu Imana imara umubabaro;
- Iguha amahoro yo mumutima ukanezerwa
- Iguha ibisubizo bifatika ibyo wabuze ukabibona
- Iguha ubugingo ,mu ijuru ntituzibuka imibabaro
Ubwo buryo bwose Imana ibasha kubukoresha kubuzima bwawe.
Dusenge: Mana yo Kwizerwa turagushimiye ko uzi imibabaro yacu fasha buri wese ubabaye ushenjaguwe ubuze amahoro urara arira, yongere aseke anezerwe kuko urabishoboye mu izina rya Yesu, amina.
Imana ishimwe cyane ko imara umubabaro nizeye ntashidikanya ko izawumara muhabwe umugisha kubwo amagambo meza mutugezaho.
mubyandiswe mwaduhaye haraho mwibeshye YOBU 1:16
Murakoze.
Imana ihe umugisha Pastor Dominique kubw’ijambo ryiza atuganirije. Burya koko Imana imana umubabaro.
Imana iguhe umugisha Paster nukuri Imana imara umubabaro
nihimbazwe