Zakariya 3:1-7
Maze anyereka Yosuwa umutambyi mukuru ahagaze imbere ya marayika w’Uwiteka, na Satani ahagaze iburyo bwe ngo amurege.
Uwiteka abwira Satani ati”Uwiteka aguhane, yewe Satani. Ni koko Uwiteka watoranyije i Yerusalemu aguhane. Mbese uwo si umushimu ukuwe mu muriro?”
Kandi Yosuwa yari yambaye imyenda y’ibizinga, ahagaze imbere ya marayika.
Marayika abwira abari bamuri imbere ati” Nimumwambure iyo myenda y’ibizinga.” Maze abwira Yosuwa ati”Ngukuyeho gukiranirwa kwawe, kandi ndakwambika imyambaro myiza cyane.”
Ndategeka nti”Nimumwambike igitambaro cyiza mu mutwe.” Nuko bamwambika igitambaro cyiza mu mutwe, bamwambika n’imyenda. Marayika w’Uwiteka yari ahagaze aho.
Marayika w’Uwiteka ahamiriza Yosuwa cyane ati: “Uwiteka Nyiringabo aravuze ati ‘Nuko nugendera mu nzira zanjye kandi ukitondera ibyo nagutegetse, nawe uzacira inzu yanjye imanza n’ibikari byanjye uzabirinda, nanjye nzagushyira mu byegera muri aba bahagaze aha.
Izi ni inkuru za Yosua umutabyi Zakariya yagize iyerekwa amubona ahagaze imbere ya Malayika w’Uwiteka na Satani ahagaze iburyo bwe amurega.
Mu kuri ntabwo Bibiliya yatubwiye ibyo yaregwaga ariko byari bihari kuko Yosua yari yambaye Umwenda mubi kandi urimo ibizinga bivuze ko ibirego byari bihari.
Icyabaye rero ni uko satani yamureze arangije Uwiteka aramubwira ati” Uwiteka aguhane yewe satani ati mbese Yosuwa ntameze nk’umushumi ukuwe mu muriro?
- Malayika ahindukirira abari bamuri imbere abategeka kumwambura imyenda y’ibizinga .
- Ahindukirira Yosuwa aramubwira ati ngukuyeho gukiranirwa kwawe kdi ati kdi ati ndakwambika imyambaro myiza cyane.
Ukomeje gusoma ubona n’ibindi byiza cyane Imana yategetse ko bamukorera.
Imuha n’amasezerano yuko nakomeza kugengera mu nzira z’Uwiteka kdi akitondera ibyo amutegetse ko azacira imanza inzu ye ndetse akarinda n’ibikari bye.
Bene data ndagirango mbibutse ko satani aduhozaho ingenza kdi akajya no kutureguzwa imbere y’Imana ariko kubw’urukundo rw’Imana ikaturengera ndetse igakoreza satani isoni imbere yacu ikatwambura umwambaro mubi ikaduha n’amasezerano
Mwibuke ko Yobu yari yibereye mubye akora ibyo gukiranuka Imana ikamwirata imbere ya satani, satani yabura ibyo amurega akavugako Imana yamuhaye Ubutunzi ariyo mpamvu ayubaha.
Biza gutuma Imana imureka agakora Ku butunzi bwe ndetse n’umubiri ( Yobu 1:9-12).

Mwibuke ko yareguje Mose kugeza nubwo yagize ibyo yitwaza ajya kuburana intumbi ya Mose ( Yuda 1:9) Mose yongera gutsindishirizwa bwa nyuma Mikayeli aramubwira ati Umwami Imana iguhane.
Ndangiza ndagirango mbibutse ko dukwiye kwitwararika kuko satani atwanduriza imyenda akadutanga imbere akajya kutureguza, kugeza no mu rupfu Aba ahari aburana avuga ati cya gihe yakoze iki n’iki, ariko Ibanga rikomeye SATANI AMENYA AHO DUKORERA IBYAHA, ARIKO NTAMENYA AHO TWIHANIRA TUKAHAHERWA UMWAMBARO UTANDUYE
Tinyuka rero niba hari ibyo yakwandurishirije umwenda ntutinye kubyereka Yesu kuko nawe uri umushumi ukuwe mu muriro kdi kubw’amaraso ya Yesu Imana izakoza satani isoni.
Mbifurije guhagarara imbere y’Uwiteka mutsindishirijwe.
Umwigisha: Ev. Gaudence