Imana ije kongera kuguhagarika mu bandi wemye – Ev Ndayisenga Esron
Dusome
Mk 3:3,5
[3]Abwira uwo muntu unyunyutse ukuboko ati “Haguruka uhagarare hagati mu bantu.”
[5]Abararanganyamo amaso arakaye, ababazwa n’uko binangiye imitima, abwira uwo muntu ati “Rambura ukuboko kwawe.” Arakurambura kurakira.
Nshuti,uyu yari afite ikibazo cy’uburwayi ahari nawe urarwaye cg urarwaje, ariko hari n’ibindi bibazo umuntu agira bigatuma atibona mu bandi cg se abandi ntibamwibonemo .Uyu munsi Imana igusubije Ijambo wari waranyazwe,nawe ubwawe wari usigaye ubona utari uwo kugira ijambo uvugira mu bandi kubera gutinda mu kigeragezo ariko akira gusubizwa kuko Ijambo ry’Imana ari ryo ribivuze,
Mugire amahoro n’icyumweru cyiza!
Ev. NDAYISENGA Esron