Imana Ihumuriza – Rev Dr Fidele Masengo

(Yesaya 40 : 1-2)

Shalom,

Ninde ushobora guhumuriza umutima ubabaye?

Nashimishijwe n’iri jambo:

Abaheburayo 2:18

“Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.”

Maze gutekereza kuri iri jambo, nibutse ko Yesu yanyuze mu bihe bikomeye byamubabaje. Yararenganye, yarabambwe, yarakibiswe, yambitswe ubusa, yarashinyaguriwe.

Dore impamvu zituma ashobora guhumuriza:

1) Ibyo unyuramo byamubayeho;

2) Ibiguteye ubwoba yarabinesheje;

3) Yahawe inshingano zo guhumuriza ababaye nawe urimo. Aha nibutse amagambo yamuvuzweho:

“Yantumye no gushyiriraho itegeko ab’i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu, n’amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye (…) Yesaya 61:3.

Nshuti ndakumenyesha ko Yesu ashobora kuguhumuriza.

Ndagusaba gusengera umuntu waba uzi uri mu bihe bikeneye ihumure riva ku Mana.

Umwigisha: Dr. Fidèle Masengo, the CityLight Foursquare Gospel Church