Uko bukeye nuko bwije Imana ntishobora kwirengagiza, Umukiranutsi!
Naho inzara yatera mu gihugu we azigamirwa ibizatuma aticwa nayo!
Uwiteka ntazemera ko umukiranutsi yicwa n’inzara, Ariko ahakanira abanyabyaha ibyo bararikira. imig10:3
Harigihe kigera abantu bose bakabona ko hariho uhukene haba kurwego rw’igihugu,akarere cg rw’isi, kuburyo kubona ibihagije bigoye nko gushaka imboga mugihe cy’izuba!
Ariko Imana yo ivuga ko no mu cyi( igihe cy’izuba) abanyabwenge bakomeza bakabona ibyo gusarura.
Usarura mu cyi ni umwana ufite ubwenge, Ariko uryamira mu isarura ni umwana ukoza isoni imig10:5
Kandi yeretse Yobu ko ntahandi ubwenge buva uretse mu kubaha Uwiteka
Yobu28:28
Uko byagenda kose ntuzareke guharanira gukiranuka, uzajya uhirwa muri byose, aho ubutunzi butakunyuza gukiranuka kuzahagutambutsa wemye ntacyo wikanga!
Ubutunzi nta cyo bumara ku munsi w’uburakari, Ariko gukiranuka kudukiza urupfu. imig11:4
Haranira gukiranuka muri byose, uzatabarwa muri byose.
Pastorviva.pcm@gmail.com
POWER OF CHANGE MINISTRIES