Imana igutabare mu kigeragezo – Ev Ndayisenga Esron
Yer 20:2
[2]Pashuri aherako akubita Yeremiya umuhanuzi, amushyira mu mbago yari ku irembo rya Benyamini ryo haruguru y’inzu y’Uwiteka.
Ibyakoz 16:19,22
[19]Ba shebuja babonye yuko nta ndamu bakimutezeho, bafata Pawulo na Sila barabakurubana babajyana no mu iguriro ku batware,
[22]Abari bahateraniye babahagurukirira icyarimwe, abacamanza babatanyaguriza imyenda, bategeka ko babakubita inkoni.
Nshuti,nubona umaze icyumweru,ukwezi nta kigeragezo ukubitanye na cyo umenye ko bitameze neza mu rwego rw’agakiza.Imana ntizanga ko bikugeraho urabona ko n’abahanuzi n’intumwa byababayeho ahubwo icyo izakora,izaguha imbaraga zo kubikomeramo.Na Sitefamo yatewe amabuye kugeza apfuye ariko apfa ari mu mbaraga nyinshi.Wibyinubira rero.
Mugire umunsi mwiza
Ev Ndayisenga Esron