IMANA IGIYE KUMWAZA IBIGUHAGURUKIYE – Ev Ndayisenga Esron

IMANA IGIYE KUMWAZA IBIGUHAGURUKIYE UKO BYABA BIMEZE KOSE/Ev Ndayisenga Esron

Yobu 12:10,20,22
[10]Ni we ufite mu kuboko kwe ubugingo bw’ikizima cyose,N’umwuka w’umuntu wese.

[20]Imwaza amagambo y’abiringirwa,Kandi abasaza ikabaka ubwenge.

[22]Igaragaza ibitamenyekana byo mu mwijima,Kandi igicucu cy’urupfu igishyira mu mucyo.
Yesaya 41:12-13
[12]Abakugisha impaka uzabashaka ubabure, kandi abakurwanya bazahinduka ubusa babe nk’ibitariho,

[13]kuko jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti ‘Witinya, ndagutabaye.’

Nshuti kumwaza bimeze nka kwa kundi Dawidi yasanze Sawuli umuhiga akamutwara icumu,urunywero akanakeba ku mwenda we yagera hakurya akamuhamagara.Buriya Sawuli yaramwaye .

Nawe hari ibikwirukaho Imana ishobora kumwaza bikakubura bikureba,abaguhagurukiye bagacuba.

Abakurwanya mu cyiciro icyo ari cyo cyose bakamanjirirwa bagatungurwa n’icyo Imana igiye kugukorera.

Si ko bizaba ku bamwiringiye,ntabwo tuzapfa gukorwa n’isoni ,keretse abava mu isezerano.Gumamo rero.Hari igihe Hamani yamwaye imbere ya Moridekayi,no ku munsi wo gupfa kwa Samusoni Abafilisitiya baramwaye.

Ngaho Imana nigire ibyo imwaza bikugose muri iyi minsi.
Imana ibahe umugisha