Imana igire ibyo isinziriza kubuzima bwawe kandi ikwereke ikimenyetso cy’ibyiza

2 Bami 6:15-18
Maze umugaragu w’uwo muntu w’Imana azindutse kare mu gitondo, arasohoka abona ingabo n’amafarashi n’amagare bigose uwo mudugudu. Umugaragu abwira shebuja ati “Biracitse databuja, turagira dute?”
16 Aramusubiza ati “Witinya, kuko abo turi kumwe ari benshi kuruta abari kumwe na bo.”


[17] Nuko Elisa arasenga ati “Uwiteka ndakwinginze, muhumure amaso arebe.” Nuko Uwiteka ahumura amaso y’uwo musore arareba, abona umusozi wuzuye amafarashi n’amagare by’umuriro bigose Elisa.
[18]Za ngabo zigezeyo Elisa yinginga Uwiteka ati “Ndakwinginze huma amaso y’izi ngabo.” Uwiteka aherako azihuma amaso nk’uko Elisa yasabye.

Iyi nkuru ya Elisa iratwigisha ko itorero rya none rikwiriye kugira abanyamasengesho bareba kandi bakamenya amakuru y’itorero

Amatorero menshi agwije abantu bameze nka Gehazi bahora babona ibicitse
Aba ntacyiza babona kuko badasenga

Bene Data iyo dusenze Imana iduha amakuru mazima akiza igihugu akiz’itorero agakiza n’imiryango yacu

Har’ibintu byinshi Imana iturinda ikabihumisha ntibitubone
Imana nigire ibyo ihumisha kubuzima bwawe nkuko yahumishije ingabo z’abasiriya

Imana nigire ibyo ihumisha amasezerano yawe asohore
Ibihumishe ubukwe bwawe busohore
Nibihumishe ubyare uheke

Elisa yinginze Imana ngo ihumure amaso y’umugaragu we
Reka nsoze nanjye ninginga Imana ngo iduhumure amaso turebe ingabo zitugose ziteguye kuturwanirira
Ntiduterw’ ubwoba n’ibihe turimo cg ejo hazaza ahubwo ituremere ikimenyetso cy’ibyiza

Ev. Betty