Imana ifite umugambi ku muntu wese yaremye kandi uwo mugambi si mubi ahubwo ni umugambi mwiza kubera ko ihora idukebura ndetse itugira inama y’ukuntu twarushaho kuba abantu baboneye: NSENGIYUMVA Laurien
Umuntu wese Imana yaremye imuha n’imbaraga zizashyigikira imigambi yose iba imufiteho, buriya hari igihe abantu baba bakubona bakabona nta mumaro ufite imbere yabo ariko Imana yo iba ikubonamo umumaro. Uyu munsi mufite umugisha kubera ko Imana ibafiteho umugambi, waba waravutse babishaka cyangwa batabishaka, ubu ngubu hari n’abana bavuka ababyeyi batabyemera ariko uko biri kose Imana igifiteho umugambi.
Abo Imana yaremye bose ishaka ko bayihesha icyubahiro, gira umwete wo gusibura amariba yawe kugira ngo umugambi w’Imana usohorere muri wowe neza.
Ijambo ry’Imana muri Bibiliya, Abagalatiya5:22-23 hagira hati:”Ariko rero imbuto zāUmwuka ni urukundo nāibyishimo nāamahoro, no kwihangana no kugira neza, nāingeso nziza no gukiranukaĀ no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana”.
Umuntu Imana yahamagaye n’uwo itahamagaye urabareba ukabamenya, nujya ubona ikibazo cyavutse ntukibaze impamvu hari abantu baba barihamagaye aho guhamagarwa n’Imana, wowe umenye ko Imana ikuzi kandi igufite mu migambi yayo.
Haranira kuba umuntu w’Imana maze Imana nawe ikugireho umugambi mwiza, hari igihe habaho igihe umuntu agashaka igisubizo kitarambye nk’iyo abona ikibazo cyamurembeje ariko igisubizo kirambye kiba ku Mana wowe uharanire kugira ingeso nziza no gukiranuka no kugwa neza.
Umwigisha:Ā NSENGIYUMVA Laurien
, | ||