IMANA IZE ICECEKESHE URUSAKU NATWE DUHORE./Ev Ndayisenga Esron
Neh 8:11
[11]Nuko Abalewi bahoza abantu bose bati “Nimuceceke kuko uyu munsi ari uwera, kandi ntimugire agahinda.”
Mk 4:39
[39]Akangutse acyaha umuyaga, abwira inyanja ati “Ceceka utuze.” Umuyaga uratuza, inyanja iratungana rwose.
Zab 93:4
[4]Amajwi y’amazi menshi,Umuraba ukomeye w’inyanja,Uwiteka uri hejuru abirusha imbaraga.
Iki gitondo Imana icecekeshe urusaku aho rwava hose .Buri wese azi ikiri kumusakuriza mu matwi ariko iyo ahageze byose biratuza tukumva ihumure
Umunsi mwiza wo guhozwa n’Imana