Ikamba ry’ibyishimo

1Abates. 2:19
“Ibyiringiro byacu ni iki, cyangwa ibyishimo, cyangwa ikamba ryo kwirata? Si mwebwe se mu maso y’Umwami wacu Yesu, ubwo azaza?”

Ikamba ryo kwirata rivugwa muri Bibiliya zo mu zindi ndimi risimburwa n’ijambo kwishima (crown of rejoicing).

Kwishima ni ikintu gikomeye mu buzima bw’umukristo. Ni kimwe mu mwihariko tugira. Kwishima ntibivuga ko ibintu byose bimeze neza. Ntabwo twishima kubera ko ibintu byose bigenda neza. Hari ibintu bitubaho biduhungabanya. Nta muntu washobora kugenzura ibimubaho byose kuburyo yirinda ibimwiba ibyishimo. Ariko buri muntu yahitamo uko yitwara mubyo anyuramo.

Aha niho abantu batandukanira. Bamwe bahitamo kwishima, abandi bagahitamo kuyoborwa n’ibihe bibi banyuramo.

Na none kd ibyo kwishima si iby’ino mu Isi gusa, ahubwo kwishima ni umugabane tuzahorana no mu ijuru.

Luka agaragaza ko mu Ijuru haba ibyishimo (Luka 15:7). No mu gitabo cy’ibyahishuwe, Bibiliya ivuga ko Imana izahanagura amarira yacu mu ijuru. Nta gahinda, nta gupfusha kuzongera kubaho.

Ibyishimo tuzabyakirizwa kd tubihamane. Wowe ufite ibikubabaje, ufite agahinda mu mutima, ngufitiye inkuru nziza, hari ikamba ry’ibyishimo rigutegereje.

Umwigisha: Bishop Dr Fidele Masengo
Foursquare Gospel Church