Niba Imana ishobora kuzura (guhembura) ibyo tubonesha n’amaso yacu twabonaga nk’ibitagifite ubuzima, ishobora kandi no guhembura n’abapfuye (kuzura) mu buryo bw’imbere mu mutima (batagifite ikizere cy’ejo hazaza).
Ishobora kugukiza indwara umaranye igihe yaranze gukira, ishobora kuguha umugisha mu byo ukora, ndetse ishobora no kugusubiza ikibazo wari umaranye igihe cyagushegeshe umutima. Niba Imana ishobora kuzura ibyapfuye bikaba bizima, ni nako ishobora gukora ibyo byose ubona byagushobeye!
Imana yahaye isezerano Aburahamu ko azaba Sekuruza w’amahanga. Ariko nyuma y’ibyo, Aburahamu yaje kumara imyaka igera kuri 90 yose nta kana aribaruka. Muri iyi myaka y’izabukuru nibwo yaje kubyara umwana we wa mbere.
Aburahamu yarageze mu gihe yumva ko kubyara kwe n’umugore we Sara bitagishobotse. Yari amaze kwiheba bikomeye. Ariko nyuma Sara yaje gusama inda, ndetse ivuka umwana wabo wa mbere w’imfura ibyari ibibazo kuri bo no kwiheba bimuhindukira (Sara) ibitwenge. Uwo mwana wabo amaze kuvuka bamwise Isaka, bisobanura igitwenge.
Akenshi hari ubwo Imana ijya itureka ibibazo tutabasha kubonera umuti bikatugeraho ku bwinshi. Ariko ntimwibagirwe ko ibyo bibazo byose cyangwa amakuba muhura nayo burya nabyo biba biri mu mugambi w’Imana.
“Bene Data, ntidushaka yuko mutamenya amakuba yatubereyeho muri Asiya, ko twaremerewe cyane kuruta ibyo dushobora ndetse bigatuma twiheba ko tuzapfa. twibwira ko duciriwe ho iteka ryo gupfa kugira ngo tutiyiringira, ahubwo twiringire Imana izura abapfuye.” 2 Abakorinto 1. 8-9
Pastor Rick Warren.