Zab 29:3,7-8,11
[3]Ijwi ry’Uwiteka rihindira hejuru y’amazi,Imana y’icyubahiro ihindisha inkuba,Ni koko Uwiteka ahindishiriza inkuba hejuru y’amazi menshi.
[7]Ijwi ry’Uwiteka rishwaza ibirimi by’umuriro.
[8]Ijwi ry’Uwiteka rihindisha ubutayu umushyitsi,Uwiteka ahindisha umushyitsi ubutayu bw’i Kadeshi.
[11]Uwiteka azaha ubwoko bwe imbaraga,Uwiteka azaha ubwoko bwe umugisha, ari wo mahoro.
Nshuti yanjye,nkwifurije kugerwaho n’iri jwi.Rihangamura ibyigira ibikomeye imbere yawe.Ubundi iyo Imana iserutse itaranavuga ibindi byose bikwiye kujya bituza.wihebeshejwe n’iki ko Imana ije gutatanya no gushwaza ibyo byose!?Ni umuriro bacanye?Ni uguhurura kw’amazi y’ibigeragezo?y’ubukode?Mu rugo?Mu rubyaro? Ikigeragezo cyageze aho umuntu ahindura amayira akanahindurirwa amazina?Ibyo byose nibyumve Ijwi ry’Iyo dukorera.
Hallelujah Ijambo ry’Imana ritubwiye ko ari hejuru ya byose.Ubwoba nibushire.
Ndabakunda.
Mbifurije kugira Icyumweru cyiza