Ihangane irakinga kandi igafungura/MUNEZA N.J.Paul
Uburyo Imana itandukanye cyane n’abantu
Imigani 25:2
Icyubahisha Imana nuko ikinga ibintu ariko abami bo bubahishwa no kubigenzura
1.IMANA IBASHA GUKINGA NGO YIYUBAHISHE
Abantu bamenya byinshi ariko ubuhanga bw’Imana mubitagaragara bwayobeye abitwa ko bakomeye cg abanyabwenge Usome Yobu 41 uramenya neza impamvu mubyubahisha Imana harimo no gukinga ibintu
Reka nanone turebe mubigaragara bihwanye n’ubuzima tubayemo aho Imana ikura icyubahiro
Ese waruzi ko?
●● Imana ijya yemera ko umukobwa n’umusore bakorera ubukwe igihe cyiza bakiri aba jeune ariko igakinga urubyaro imyaka nka 15 aho hakaba ariho hari icyubahiro cyayo… impamvu ni iyihe?? Nuko muri cya gihe cyo kubura urubyaro abantu benshi cyaneee batangira kwibaza amaherezo yabo abajyanama babi bakababwira kujya no mubapfumu na cyane ko usanga abo bajyanama baba mwidini ariko atari ab’itorero bitewe n’ibikorwa byabo. Ikindi kdi muri uko kubura urubyaro nta numwe muri bo ujya imbere y’Imana yarakaye yishyize hejuru ngo agiye kuyibaza impamvu… bitewe nuko ari Imana itinyitse abayishakaho ko ikingura ibintu byabo bikinze baza imbere yayo biyoroheje ndetse bakabanza no gukuraho ibizira byabo barangiza bakabona kuyibwira ikibagenza… kuri aba bantu rero babuze urubyaro iyo Imana ikinguye urubyaro rukaboneka babantu bose bari babazi nk’ingumba baratangara bagahereza Imana icyubahiro bakamenyera hamwe ko Imana ariyo ibahaye urubyaro bigatuma Imana yongera kubahwa no mubatayizi bakamenya ko ariyo yonyine itanga urubyaro…
●● Imana ishobora kwemera ko ucikiza amashuri kdi wari umuhanga igakinga inkunga yose aho iva ikagera kdi ntacyaha wakoze abo mwigana bakarangiza nyuma y’imyaka aho utuye baragufasheho ijambo ngo ni igicucu ; ngo yanze kwiga ahora mumasengesho nyuma y’imyaka 5 igakingura ugasubira mwishuri ukarangiza ubona bourse yo hanze babona ibibaye bagaha Imana icyubahiro kuko yakinguye ibyo babonaga ko bidashoboka…
●● Imana ishobora kwemera ko usoza amashuri ariko igakinga akazi ishaka icyubahiro gusa abandi bagakora bakarya amafaranga wowe wicaranye degree yawe kdi nta cyaha wacumuye amagambo akagwira ariko akenshi biba ufite ibanga rya nyir’Ijambo nyuma y’imyaka 10 wabona akazi babandi bose bazi ibyawe bakagufasha guha Imana icyubahiro kuko ikoze ibyo batakekaga…
●● Imana yemera ko urwara indwara ikaba karande abantu bakavuga bagahora bakagushyingura mumutima bategereje ko umwuka uhera ariko Imana yakora igitangaza wakira bakavuga bati Uwiteka ahabwe icyubahiro… ..
impamvu Imana ikinga ibintu aho kuyisuzugura ahubwo bikayubahisha nuko ibyakingiranywe iyo bisohoye abantu bose barumirwa bagaha Imana icyubahiro ikindi ibi bintu bikorwa nyuma yo gukingwa akenshi biza ari umwihariko w’Imana nta muntu ubigizemo uruhare kuburyo bugaragarira buri wese… hanyuma kdi impamvu Imana yubahishwa no gukinga ibintu nuko ingoma yayo itashyizweho n’amatora irica igakiza irakenesha igakenura ishyira ikuzimu igakurayo kdi ntawuyibaza ngo urakora ibiki kuko nta coup d’état wayitera yitwa UWITEKA
KU MANA ABANTU BAKORA IBISHOBOKA BYOSE KUGIRANGO BANEZEZE IMANA KUBERA KO IMANA IRIBANZA IKIHERUKA NTIGIRA UWO BAHATANIRA INGOMA YITWA* *UWITEKA
Wowe rero ubona ibyawe byarakinzwe wasenga ukabona ntubona ibyo usaba Humura Imana irimo irashaka icyubahiro muri wowe umunsi yakinguye abakugose bazabona icyo Uwiteka akoze bamuhe icyubahiro
Ikindi burya hanze y’urugi haba imbeho nyinshi imibu n’ibiteye ubwoba birimo n’inyamaswa ariko iyo uri munzu uba utekanye nubwo hari ibyawe bikingiranye ihangane Imana nibikingura uzabona ishimwe kdi n’abakugose bazamenyera hamwe ko Uwiteka ariwe ubikoze bamuhereze icyubahiro…
Icyo usabwa ni ukurindira ubushake bw’Imana bugasohorera igihe kdi wowe urindiriye ukarushaho KWEZWA kugirango urugi nirugukingukira uzabe uri muzima mumwuka no mumubiri
Ihanganire inyuma y’urugi ejo cg ejo bundi Imana nikingura uzibagirwa umubabaro wagize
MUNEZA N.J.Paul