IGITEREKO CY ‘AMATABAZA
Ubwo duherukanye twarebeye hamwe urugo nibirugize
Mwabonye kandi ibitambo
Igikarabiro ndetse n igicaniro cy ibitambo
Uyu munsi turatera intambwe twinjire turebe
*-Ahera:* aho wageraga winjiye mu mwenda wa kabiri, hanyuma ukagera mu gice cya mbere gitwikiriye cy’ihema.
“`Aho rero niho dusanga
igitereko cy’amatabaza,
ameza y’imitsima n’igicaniro cy’imibavu.“`
uyu munsi rero twe turibanda ku *GITEREKO CY AMATABAZA*
Dusome
Kuva 37:17-24
Kandi arema igitereko cy’amatabaza mu
*izahabu nziza*
🔅akirema mu izahabu icuzwe,
indiba yacyo n’umubyimba wacyo, kandi ibikombe n’ibibumbabumbye n’uburabyo byo kuri cyo, bicuranwa na cyo.
Kandi gishamika *amashami atandatu*,
amashami atatu y’icyo gitereko ashamika mu rubavu rumwe,
n’ayandi atatu mu rundi
Ishami rimwe rigira ibikombe bitatu bisa n’uburabyo bw’indozi*
, cyose gifatanye n’ikibumbabumbye n’ururabyo,
n’iryo ku rundi rubavu rigira ibikombe bitatu bisa n’uburabyo bw’indozi, cyose gifatanye n’ikibumbabumbye n’ururabyo.
Amashami yose uko ari atandatu ashamitse kuri icyo gitereko, aba ari ko amera“`
Umubyimba wacyo*
ugira ibikombe bine bisa n’uburabyo bw’indozi, n’ibibumbabumbye n’uburabyo bifatanye na byo
Ikibumbabumbye kiba munsi y’amashami abiri acuranywe na cyo, n’ikindi kiba munsi y’andi mashami abiri acuranywe na cyo, n’ikindi kiba munsi y’andi mashami abiri acuranywe na cyo, uko amashami ashamitse kuri icyo gitereko ari atandatu.
Ibibumbabumbye byacyo n’amashami yacyo acuranwa na cyo, cyose gicurirwa hamwe mu izahabu nziza*
Acura amatabaza yacyo arindwi n’icyuma cyacyo cyo gukuraho ibishirira*, n’udusahani two kubishyiraho. Ibyo byose abicura mu izahabu nziza
Icyo gitereko n’ibintu byacyo byose, abirema mu italanto y’izahabu nziza*
KUVA 27: 20-21
“`”Kandi uzategeke Abisirayeli bakuzanire amavuta aboneye ya elayo zasekuwe ya cya gitereko, kugira ngo bitume iryo tabaza rihora ryaka“`.
“`Mu ihema ry’ibonaniro inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ibihamya, abe ari ho Aroni n’abana be bazajya baritunganiriza kugira ngo ryakire imbere y’Uwiteka, rihere nimugoroba rigeze mu gitondo. Mu bihe by’Abisirayeli byose rizabe itegeko ridakuka bakwiriye kujya bitondera“`.
Nkuko twabibonye Ihema ry ibonaniro ntabwo ryagiraga idirishya
Kuburyo nta mucyo wageragamo bivuga ko kugirango ukoremo umurimo w ubutambyi byasabaga umucyo uturutse ku gitereko cy amatabaza 7
Umutambyi rero yacanaga itabaza rimwe agakomeza akuraho umuriro amurika ayandi.
Yesu niwe mucyo w Isi*
*Nta Yesu isi ifite umwijima*
*Ubuzima bwose butarimo Yesu bubamo umwijima*
Kandi ashyira *ameza mu ihema* ry’ibonaniro mu ruhande rw’ubwo buturo rw’ibumoso,
inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane
Ashyira igitereko cy’amatabaza mu ihema ry’ibonaniro kibangikana n’ayo meza*, kiba mu ruhande rw’ubwo buturo rw’iburyo.
Ayaterekaho imitsima imbere y’Uwiteka*, umutsima wose mu butereko bwawo, uko Uwitek yategetse Mose
Agishyiriraho amatabaza imbere y’Uwiteka*,
uko Uwiteka yategetse Mose
Ashyira igicaniro cy’izahabu mu ihema ry’ibonaniro*,
inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ahera,
akiwegereje,
*acyoserezaho umubavu w’ikivange*, uko Uwiteka yategetse Mose
UBUSOBANURO BW AMATABAZA*
Amashami n igiti ni *UBUMWE*
🕯IMANA NA ISIRAHELI
YESU N ITORERO
AMATARA NI ARINDWI
*(umubare 7)*
AMATARA YAGOMBAGA GUSHYIRWAMO:
amavuta buri munsi
Bisobanura UMWUKA WERA MU ITORERO
(Efeso5:18
Zabu 27:4
Abaf 2:5 )
*UBUSOBANURO BW IMIBARE*
AMASHAMI 3×UBURABYO BUTATU=IMPANO 9
IMPANO 9 Z UMWUKA = IMBUTO 9 Z UMWUKA
AMASHAMI 3×IMBUTO 4 ZO KUGISHYITSI =12
IMIRYANGO 12 YA ISIRAHELI
Intumwa za Yesu nazo zari 12
Abahanuzi bato bo muri bibiliya ni 12
Amezi y umwaka ni 12
iyo ufashe intumwa 12+imiryango 12=24
Umunsi ufite amasaha 24
Abakuru baba mu Ijuru ni 24
amashami 3 × uburabyo 9=ibitabo 27bya bibiliya
Isezerano rishya 27+isezerano rya kera 39
27+39=66 ibitabo bigize bibiliya
muhore mukenyeye amatabaza yanyu yaka(luka 12:35-37)
babanzaga gucana itara rimwe ubundi bakarahura bakongeza andi 6
*BivugakoYESU ADAHINDUKA KANDI UMWUKA NI UMWE*
Past Uwambaje Emmanuel