IGITAMBO GUKURAHO URUBANZA/Past Kazura Jules B

IGITAMBO GUKURAHO URUBANZA – Trespass offering (Abalewi 5:1 – 6:7)

Hano igitambo ntigitangwa kuko umuntu ari umunyabyaha gusa ahubwo gitangirwa kuko wa munyabyaha yakoze icyaha runaka.

Igitambo gikuraho urubanza cyatambirwaga gusa icyaha runaka kizwi (specific and one special offence). Hano twavuga ko bwari ubundi buryo bwo gukuraho urubanza rw’icyaha runaka kizwi naho cyaba cyakozwe mu butamenya.

Ikidasanzwe ku bindi bitambo twiga ahangaha nuko hamwe n’igitambo gikuraho urubanza, *hasabwaga no gusubiza ibintu mu buryo cyangwa kuriha kwishyura ibyangijwe (restitution)* .

Nubwo urupfu rwa Yesu rwarangije iby’igitambo gikuraho urubanza ariko ibi ntibikuraho ko uko dushoboye kandi aho bishoboka twagombye gusubiza mu buryo ibyo twangije mu byaha.

*1. IBITUREBA TWE AB’IKI GIHE*

Mbera na mbere reka turebe mu ngero za Bibiliya kuri ibi byaha, nuko byaba bitureba twebwe nk’Abakirisitu.

*a. Guceceka cyangwa kwanga kuvuga ibyo uzi wabonye ( Lewi 5:1)*

“Kandi nihagira umuntu batanze ho umugabo akumva bamurahiza, agakora icyaha cyo kutavuga ibyo yabonye cyangwa ibyo azi, azagibwaho no gukiranirwa kwe.

Aha byari ukugirango hatagira umukiranutsi uhanwa mu rubanza, mu gihe hari uwo kumurenganura akicecekera, cyangwa se hatagira umunyabyaha ukomeza gukora ibyaha kuko hari abamuhishiriye, bityo akaga kagakomeza kwiyongera.

*Icyenewabo gifite ingaruka zikomeye, mu gihe uhishira ikibi cyakozwe na mwene wanyu cyangwa ukamushyigikira mu kurenganya umukiranutsi nawe uba ufatanije nawe mu cyaha.*

*b. Guhubukira kurahira*
( Abalewi 5:4)” Cyangwa nihagira umuntu uturumbukira indahiro yo gukora ikibi cyangwa icyiza, indahiro yose umuntu yaturumbukira bikamwibagira, nabimenya azagibwaho n’urubanza rw’icyo yaturumbukiye.

Hano ikivugwa ntabwo ari indahiro ya yindi y’amagambo ya ndakagira gutya na gutya, ahubwo aha, bijyana no *gusezeranya ikintu runaka, kwiyemeza kuzakora cyangwa gutanga ikintu runaka*. Aha umuntu yakumva harimo ibisa nakarengane kuko akenshi birumvikana ko umuntu asezeranye gukora ibyiza ntabikore koko aba ahemutse, ariko kuvuga ko uwasezeranye gukora ikibi maze akakireka ntagikore nawe agibwaho n’urubanza.

Aha ntabwo iri jambo ari iryo gushishikariza abantu gusohoza ibibi bagambiriye, oya, ahubwo ryashakaga kwigisha abantu kudahubukira kuvuga cyangwa gusezeranya.

Abantu benshi bakunda kwibaza ku byabaye kuri Yefuta bikabayobera, ariko icyo tugomba kumenya nuko Imana itashoboraga kwemera ko batanga umuntu, nawe w’umunyabyaha nk’igitambo, ariko ni ngombwa nanone kumenya ko Imana yashakaga kutwigisha kwirinda guhubuka nka Yefuta, tuvuga ibyo tutatekereje imbere yayo.

♦Umva aya magambo ya Yefuta “Nuko Yefuta ahiga Uwiteka umuhigo ati “Nungabiza Abamoni.ngatabaruka amahoro mvuye kubatsinda, ikizabanza gusohoka imbere y’umuryango w’inzu yanjye kunsanganira, kizaba icy’Uwiteka. Nanjye nzagitangaho igitambo cyoswa.”(Abacamanza 11:30)

Tureke yego yacu ibe yego na oya ibe oya, singombwa kongeraho indahiro. (Matayo 5:33-37).

*c. Icyaha cyo kutaba indakemwa* – dishonesty- ( Lewi 5:15-16) ““Nihagira umuntu ucumura, agakora icyaha atacyitumye mu byera by’Uwiteka akwiriye gutanga, azanire Uwiteka igitambo cye cyo gukuraho urubanza……

Kandi arihe igiciro cy’iby’Ahera yimanye, yongereho igice cyacyo cya gatanu, abihe umutambyi.

*Aha umuntu yakwibaza ati”ese birashoboka kwiba Imana,*😳

iki kibazo nabo mu gihe cya Malaki bari bagifite (Mal.3:8-12), ni ngombwa kwibuka ko ibyo dutunze natwe ubwacu turi ab’Imana.

Mw’isezerano rya kera rero, byibuze 1/10 cy’ibintu byose muri rusange byagombaga guhabwa Uwiteka.

Abakijijwe n’igitambo cya Yesu rero twe ntidupimirwa kuri 1/10 gusa, ahubwo dutanga ibirenzeho.

Turabanza tukiha Imana noneho tukayemerera ko ikoresha ibyacu byose uko ishaka, udatekereza atyo aba yiba Imana

Mu gihe tutitanga mu murimo w’Imana uko bikwiye,
ntidufate igihe cyacu ngo dusengere Itorero,
ntidutange ibyacu kubw’umurimo wo kubwiriza abatari bihana,
umwanya wo gusoma bibiliya ukaba ari ntawo,

icyo gihe tuba tubaye abo kugawa tutari indakemwa imbere y’Imana.

Kutaba abokwizerwa rero muri ibyo ni icyaha Imana isabira inyishyu

Ubwishyu bwacu kuko Yesu yabutanze ari we gitambo kizima, ubwo twe Imana idusaba gusubiza ibintu mu buryo aribyo bisobanura kwisubiraho tugakora ibishimwa imbere yayo kandi yiteguye kuduha Umwuka wayo ngo adushoboze.

*d. Icyaha cy’ubutamenya cg ubujiji (Lewi 5:17)* “Kandi nihagira umuntu ukora icyaha, agakora kimwe mu byo Uwiteka yabuzanije, naho yaba agikoze atacyitumye aba agiweho n’urubanza, kandi azabaho gukiranirwa kwe”.

Aha umuntu yabaza ati koko se umuntu yazira kutamenya, ikibazo ahubwo cyagombye kuba” ni iyihe mpamvu yaguteye kutamenya”

Dufate urugero rw’umushoferi umupolisi afashe akoze ikosa, maze akavuga ngo ntabwo nari nziko ari ikosa.

Twese tuziko hariho ibitabo by’amategeko y’umuhanda, niba rero uwo mushoferi atarafashe umwanya ngo yihugure, ubwo se iryo kosa twavuga ko ryatewe no kutamenya, cyangwa ryatewe no kudashishikarira kumenya.

Imana nayo yaduhaye ibyanditswe, ni ngombwa kubisoma no gushishikarira kumenya ibirimo. Birumvikana ko buri gihe tuzajya tubonamo ibyo tutatunganije, ntabwo rero tuzisobanura ngo sinari mbizi ahubwo turatsindwa tugasaba imbabazi, noneho tugakomeza urugendo.

Ibyaha bikurikira biri muri icyo gice cya 5 bisabirwa igitambo cyo gukuraho urubanza, si ibyakorewe Imana gusa, ahubwo biba byakorewe na bagenzi bacu.

*e. Kutaba inyangamugayo (Lewi 5:21-22)*. “Nihagira umuntu ukora icyaha, agacumurisha ku Uwiteka kuriganya mugenzi we mu byo yamubikije cyangwa mu byo yishingiye, cyangwa mu byo yibye cyangwa kunyagisha mugenzi we igitugu, cyangwa kubona icyazimiye akagihuguza akarahira ibinyoma, nihagira icyo muri ibyo byose umuntu akoze kikamubera icyaha.

Aha harimo ibyaha byinshi.

– Niba wemeye kubikira ibintu umuntu, cyangwa kubimurindira cyangwa hari icyo watiye undi muntu, ugomba kukitaho nkaho ari icyawe.

Kurangara bikangirika nubwo kitakwitwa icyaha cyakozwe k’ubushake ariko ni icyaha kitagambiriwe. Ibyabandi akenshi twabikijwe,
twatiye,
tubifata nabi kuko atari ibyacu,
ibyo sibyo.

– Niba ukoresheje ubushobozi cyangwa imbaraga uhabwa n’umwanya runaka ku kazi cyangwa mu muryango, maze ugafata ibyabandi ku ngufu cyangwa ukiharira ibyiza byose wenyine, aha turabyita kunyaga ku ngufu, ibi nabyo sibyo

– Niba wemeye kwiyobagiza ibyuzi, ukirengagiza kugirango ubone indonke, iki n’icyaha. Tuvuge ko umuntu yakugurije amafaranga ariko mwahura ukabona nta kintu abikubaza, wanamwibarisha niba hari ikintu cye waba ufite, wivugisha ko utibuka neza ukabona nawe ntabyibuka, noneho ugahitamo kutazamwishyura. Icyo ni kibi imbere y’Uwiteka. Kwiyerekana neza imbera y’abantu nka Ananiya na Safira kandi ubeshya, kurahira ukishyiraho ibyo utigeze ukora kugirango ushimwe n’abantu cyangwa uzamurwe mu ntera ku kazi, n’ibindi nkibyo ni icyaha imbere y’Imana.

– Gutwara icyo utoraguye cyangwa icyazimiye. Uzumva abana bavuga ngo “sicyo nitoraguriye se” Gutora ikintu ntugire umutima wo kureba niba hari uburyo nyiracyo yamenyekana, si ubukirisitu ni ubunyangamugayo buke. Icyaha hano si ugutoragura ikintu ahubwo ni ukubeshya, wibeshya nkaho ari icyawe. Uguze ikintu bakakugaruria amafaranga menshi ubigenza ute? Urayasubiza nta kindi.

– *2. ICYO GITAMBO CYARI KIGIZWE N’IKI?*

*Igitambo cyo gukuraho urubanza cyari kigizwe n’umwana w’intama cyangwa w’ihene n’isekurume y’intama itagira inenge*. *Iyo utashoboraga kubona iyo ntama wabashaga kuzana inuma ebyiri, ibyo utazibona ukazana ifu nziza*:

Igitekerezo cyo gukosora no gusubiza mu buryo cyangwa tubyite ubwiyunge, ubwacyo ntigihagije mu gihe hatabayeho igitambo kibanza gukuraho urubanza n’icyaha.

Mu byaha tuba twarakoze tubikorera bagenzi bacu, dukwiye kumenya ko mbere ya byose tuba twabikoreya Imana, ni ngombwa rero kubanza kwakira igitambo Yesu yatanze ku bwacu. Ibyo ariko ntibivuga ko tutagomba gukora ibishoboka byose ngo tugarure ikizere ndetse n’umushyikirano mwiza kuwo twakoshereje.

*Ntabwo umuntu avuga ngo nasabye Imana imbabazi birahagije, ibindi ntacyo bimbwiye*

*Reka nanone nkubwire ko tutagarura ibintu mu buryo gusa imbere y’abantu (restitution) ahubwo tubanza no kubigarura mu buryo imbere y’Imana*, kandi uwo murimo ntitwari kuwushobora, ntacyo twari kubona dutanga, Yesu yarawurangije k’umusaraba, kuko yishyuye imyenda yacu yose Imbere y’Imana.

Noneho kuko twiyunze n”imana, tukaba dufite amahoro nayo, ibyo bidushoboza kwiyunga n’abantu no kugirana amahoro nabo.

AMEN

Past Kazura Jules