IGITAMBO NI IKI?
IGITAMBO NI UMUNTU CG INYAMASWA(itungo), cg ikintu gipfa mu mwanya w’ikindi kintu cg umuntu upfa mu mwanya w’undi muntu, kugirango uwo muntu upfuye acungure uwagombaga gupfa, cg icyagombaga gupfa
Abaroma 12:1
Nuko bene Data, ndabin ginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, *ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye*.
2. Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.
Nukuvuga ko kwitamba atari kwiyiriza ubusa gusa
Ahubwo guhinduka, icyo umubiri ugusaba kibi cyose ukacyiyima
Urugero niba umubiri ugusaba gusambana ukabyiyima nubwo waba utiyirije, uba watanze igitambo cyo kutishushanya n’abandi, ahubwo wahindutse
[29/8 10:29] Ev RUBIBI: Ikindi gukorera Imana utizigama, aho bigusaba kuzamuka imisozi ntiwigande, naho uba utamba umubiri
Indangagaciro z’igitambo.
*1.Igitambo kigomba kuba ikiziranenge*.
*ABALEWI 22:17. Aha twongereho ko igitambo cyagombaga kuba ari igitsina gabo kitagira amakemwa*.
*2. Igitambo kigomba gutambirwa ahantu runaka si ahapfuye kuboneka hose: Abalewi 22:22; 2Sam.24:18-19*
*.igitambo gishimwa n’Imana gitambirwa, kumusozi wera, cg watoranijwe. (specific place)*
*3. Igitambo kigomba kuba ikirobanuwe cg indobanure , icyahiswemo:Heb.5:1…; 1Pet. 2:9*
*Ntibikwiriye ko duha Imana ibisigazwa cg ibyo tudakeneye, ahubwo tugomba kuyihitiramo ibyiza kuko natwe ngo yaduhisemo( chosen)*.
*4.Igitambo kigomba kuba cyateguwe*
*5.Igitambo kinezeza Imana, kigomba kuba cyuzuye(complete)*.
*6.Igitambo kinezeza Imana kigomba kuba cyiza gusumbya ibindi ugicaguyemo( the best).Cyanngwa se icyambere muri bagenzo bacyo*
*7. IGITAMBO GISHIMWA N’IMANA Kigomba kuba ari icyawe bwite, atari igitirano.*
*Igitambo kinezeza Imana kigomba gupfa.
ubwanditsi